skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko ibyihebe byo muri Mozambique harimo n’abanyarwanda n’abo muri EAC

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru hamwe n’abaturage, Perezida Paul Kagame yatangaje ko nubwo Mozambike itegeranye n’u Rwanda ariko mu byihebe byazahaje agace ka Cabo Delgado harimo Abanyarwanda.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ibi byihebe byiyita ingabo za Califat (Califate Army)mu Ntara ya Cabo Delgado, harimo n’Abanyarwanda.

Ati “Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n’u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.”

Agace kari kuberamo imirwano muri Cabo Delgado, karimo umutungo kamere ufatika urimo na Gas. Yashowemo imari na TotalEnergies y’asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yabajijwe impamvu zatumye u Rwanda rwohereza ingabo muri Mozambique, niba hari amasezerano yabaye hagati ya Mozambique n’u Rwanda, cyangwa se rwarahawe imfashanyo n’u Bufaransa cyangwa kompanyi Total icukura umwuka (gas) mu karere kahegereye ka Palma.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwohereje ingabo zarwo rubisabwe na leta ya Mozambique mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano mu karere kari karigaruriwe n’abarwanyi.

Ati: "Twemeye ubusabe bwa Mozambique twemera kujya gufasha kubohoza ako karere, kandi igice kinini, niba atari cyose cyarabohowe, ubu abaturage bakaba barimo gusubira mu buzima busanzwe".

Yavuze kandi ko nta mfashanyo n’imwe bahabwa muri iki gikorwa bagiyemo muri Mozambike, ko bakigiyemo bakoresheje uburyo bw’u Rwanda gusa.

Ati: "Kugeza ubu, dukoresha ubushobozi bwacu. Dufite uburyo bwiza twateguye mbere no gusangira n’incuti n’abavandimwe. Nta n’umwe utera inkunga ibi bikorwa byacu bya gisirikare".

"Ibi ndabivuze ndi imbere ya za camera, niba hari uvuga ati oya oya, uri kubeshya, twaguhaye amafaranga yacu, naze abivuge, ni uburenganzira bwe".

Amakuru ya nyayo yabonetse mu byangombwa byafatanwe ibi byihebe yagaragaje ko bikomoka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa