skol
fortebet

Perezida Kenyatta yasabye imitwe yitwaje intwaro kuzishyira hasi igakorana na leta ya DR Congo

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gushyira intwaro hasi igakorana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu kugarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gushyira intwaro hasi igakorana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu kugarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu.

Iyi mitwe yitwaje intwaro isanzwe irwanira mu burengerazuba bwa DRC, aho yica abaturage ndetse ikanabacuza utwabo.
DR Congo iherutse kwinjira mu muryango w’ibihugu bya afurika y’iburasirazuba yuzuza umubare w’ibihugu 7 biwugize.

Mu cyumweru gishize, abakuru b’ibihugu bya EAC basabye imitwe irwanira muri Congo gushyira intwaro hasi ikayoboka ibiganiro, aho imwe muriyo yahise yerekeza I Nairobi ngo batangire kuganira.

Ibiganiro bihuza leta ya Tshisekedi n’imitwe yitwaje intwaro irwanira muri icyo gihugu byarangiye kuri uyu wa gatatu I Nairobi nyuma yo kuganira mu minsi itanu yose.

Aba bazongera guterana mu minsi iri imbere nyuma yo kongera guterana kw’abakuru b’ibihugu bya EAC mu mpera z’ukwezi gutaha kwa 5, bareba aho imirongo migari bashyizeho igamije kugarura amahoro muri DR Congo igeze yubahirizwa.

The Eastafrican yanditse ko ,yifashishije Video Perezida Kenyata video yagejeje ku ntumwa z’imitwe yitwaje intwaro yitabiriye ibiganiro i Nairobi hamwe n’intumwa za leta ya Congo agira ati:

"...mudashyize intwaro hasi ngo mushyire hamwe mu buryo butamenerwamo mu rwego rwo gutuma DRC itekana, imbuto z’uburumbuke, mwese mukwiye kubonaho zivuye mu mutungo mwinshi [w’igihugu], zizakomeza kutabageraho".

Bwana Kenyatta, ukuriye umuryango w’Afurika y’uburarisazuba (EAC) muri iki gihe, yongeyeho ati:

"Ibi bituma byihutirwa ku bantu bose b’ugushaka kwiza muri DRC kwishyira hamwe bakihutira gushyiraho umusingi w’uburumbuke bakora nta kuruhuka mu kugera ku mahoro arambye".

Umutwe wa M23, wongeye kurwana n’ingabo za DR Congo, washimye urugero rwatanzwe na Perezida Kenyatta rw’uko yumvikanye na Raila Odinga bari bahanganye mu matora yo mu 2017, uvuga ko "leta ya Congo igomba kugira umutima wo gushyira mu bikorwa amasezerano".

Imitwe yitwaje intwaro igera kuri 30 irwanira mu gace ka Ituri, mu majyepfo no mumajyaruguru ya Kivu niyo yari hagarariwe mu biganiro I Nairobi.
Muri ibyo biganiro kandi byari bihagarariwe n’intumwa z’u Rwanda, Uganda, Burundi, UN, ICGLR, United States na France.

Abahagarariye iyi mitwe, benshi bemeye gushyira intwaro hasi, gusa abandi basaba agahe gato ko kwisuganya gusa bagaragaza ko bafite ubushake bwo gufatanya mu kubaka igihugu cyabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa