skol
fortebet

Perezida Ndayishimiye yashimiye u Rwanda rwabahaye abarwanyi ba RED TABARA

Yanditswe: Friday 30, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye yatangaje ko yishimiye icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo kuboherereza abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red Tbara ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
Aba barwanyi ba RED Tabara bashyikirijwe u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021 mu gikorwa cyabereye ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Burundi,Evariste Ndayishimiye yatangaje ko yishimiye icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo kuboherereza abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red Tbara ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Aba barwanyi ba RED Tabara bashyikirijwe u Burundi kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021 mu gikorwa cyabereye ku Mupaka wa Nemba uherereye mu Karere ka Bugesera.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Ndayishimiye, yashimye u Rwanda rwamushyikirije abo barwanyi kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati “Nagarutse kandi ku gikorwa cyo gushimwa cyakozwe n’u Rwanda. Uyu munsi rwahaye u Burundi abagizi ba nabi 19 binjiriye mu Majyaruguru y’u Burundi muri Nzeri 2020. Ndabashishikariza no gutanga abagerageje guhirika ubutegetsi mu 2015 kugira ngo bagezwe imbere y’ubutebera.”

Red Tabara n’umwe mu mitwe ivuga ko irwanya leta y’Uburundi ufite ibirindiro mu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa