skol
fortebet

Perezida Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda ziri i Afungi na Palma arazishimira

Yanditswe: Saturday 22, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu duce twa Palma na Afungi duherereye mu Ntara ya Cabo Delgado.
Yazishimiye uburyo zikomeje gufatanya mu bikorwa byo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Afungi niho hakorera Sosiyete y’Abafaransa ya Total. Ni yo yahawe ikiraka cyo gucukura Gaz mu mushinga uzwi nka Liquid Natural Gas (LNG). Niwo mushinga nk’uwo ufite agaciro kanini muri Afurika kuko (...)

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu duce twa Palma na Afungi duherereye mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yazishimiye uburyo zikomeje gufatanya mu bikorwa byo guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Afungi niho hakorera Sosiyete y’Abafaransa ya Total. Ni yo yahawe ikiraka cyo gucukura Gaz mu mushinga uzwi nka Liquid Natural Gas (LNG). Niwo mushinga nk’uwo ufite agaciro kanini muri Afurika kuko ubarirwa miliyari 60 z’amadolari.

Ni mu gihe Palma ari ho hafatwa nk’umwe mu mijyi mikuru mu Ntara ya Cabo Delgado. Ni hamwe mu ho ibyihebe bya “Ahlu Sunnah Wa-Jama” byigabije bikica abaturage, bigatwika ibikorwaremezo, bikangiza amavuriro n’ibindi byose.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera i Cabo Delgado, Palma yatangiye kugarukamo amahoro ku buryo n’abaturage basubiye mu byabo buhoro buhoro. Umuntu ugeze Palma muri iki gihe, asanga ibintu byinshi byarahindutse, kuko ubu abakora ibikorwa by’ubucuruzi bw’ibintu bya ngombwa mu buzima.

Intara ya Cabo Delgado ifite ubuso bungana na 82.625, ukoze imibare wasanga iruta u Rwanda inshuro 3,1. Mu 2017 byabarwaga ko ituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,3.

Ni yo yakabaye ikize mu ntara 11 zigize Mozambique kuko ifite umutungo kamere mwinshi wa gaz.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyihebe muri iyi ntara, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 700.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa