Perezida Putin yatangaje agahenge mu ntambara ahanganyemo na Ukraine
Yanditswe: Tuesday 29, Apr 2025

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yategetse ingabo ze guhagarika imirwano mu gihe cy’amasaha 72 ubwo bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 80 ishize Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zitsinze aba-Nazi bo mu Budage mu ntambara ya Kabiri y’Isi.
Aka gahenge kazamara iminsi itatu kazatangira mu ijoro ryo ku wa 8 Gicurasi gasozwe ku wa 10 Gicurasi 2025.
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaje ko agahenge kashyizweho hagambiriwe koroshya ibikorwa by’ubutabazi, bityo ko muri iyo minsi nta bikorwa byo guhangana n’ingabo za Ukraine bizakorwa.
Gusa u Burusiya bwavuze ko ingabo za Ukraine nizirenga kuri ako gahenge buzazisubiza.
Ku wa 9 Gicurasi buri mwaka u Burusiya bwizihiza umunsi mukuru w’intsinzi bwishimira ko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zatsinze aba-Nazi bo mu Budage.
Itangazo rigira riti “U Burusiya bwongeye kugaragaza ko bwiteguye ibiganiro nta mananiza abanje gushyirwaho, bigamije gukemura umuzi w’intambara yo muri Ukraine n’ibiganiro bifite intego hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.”
U Burusiya bwaherukaga gutangaza agahenge kuri Pasika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *