skol
fortebet

Polisi yashinje imbeba kurya ibiro 200 by’urumogi yari yafashe

Yanditswe: Thursday 24, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igipolisi cyo mu Buhindi kirashinja imbeba ko zononye hafi ibiro 200 by’urumogi rwafashwe rurimo gucuruzwa rukabikwa mu birindiro byabo.
Urukiko mu karere ka Uttar Pradesh rugira ruti: "Imbeba ni ibikoko bito cyane kandi bidatinya abapolisi. Biragoye kuzihisha uru rumogi”.
Urukiko rwasabye abapolisi gushyira hanze iri banga nk’icyemezo mu manza zerekeye icuruzwa rw’ibiyobyabwenge.
Umucamanza yashyize hanze imanza 3 aho urumogi rwariwe n’imbeba.
Umucamanza Sanjay Chaudhary avuga ko igihe (...)

Sponsored Ad

Igipolisi cyo mu Buhindi kirashinja imbeba ko zononye hafi ibiro 200 by’urumogi rwafashwe rurimo gucuruzwa rukabikwa mu birindiro byabo.

Urukiko mu karere ka Uttar Pradesh rugira ruti: "Imbeba ni ibikoko bito cyane kandi bidatinya abapolisi. Biragoye kuzihisha uru rumogi”.

Urukiko rwasabye abapolisi gushyira hanze iri banga nk’icyemezo mu manza zerekeye icuruzwa rw’ibiyobyabwenge.

Umucamanza yashyize hanze imanza 3 aho urumogi rwariwe n’imbeba.

Umucamanza Sanjay Chaudhary avuga ko igihe urukiko rwasabaga abapolisi kuzana uru rumogi rwafashwe kugira ngo rube ikimenyetso, yabwiwe ko ibiro 195 by’urumogi “byononwe” n’imbeba.

Mu rundi rubanza rwerekeye ibiro 386 by’icyo kiyobyabwenge, igipolisi cyatanze icyegeranyo kivuga ko “igice kimwe” cy’uru rumogi “cyariwe n’imbeba”.

Umucamanza Chaudhary avuga ko hari ibiro 700 by’urumogi rwafashwe rukabikwa ku birindiro by’igipolisi mu karere ka Mathura kandi ko “rwose rushobora guterwa n’imbeba”.

Avugako abapolisi badafite ubuhanga bwo gutorera umuti iki kibazo kubera imbeba ari “ibikoko bito cyane”.

Avuga ko inzira yonyine yo gukiza ibi bicuruzwa byafashwe kugira ngo “izi mbeba zidatinya” ntizibyonone, ari uko bigurishwa mu cyamunara mu mazu y’ubushakashatsi n’amakompanyi akora imiti, hanyuma inyungu zikajya mu kigega cya leta.

Umudepite Singh, umukuru w’igipolisi mu karere ka Mathura, yabwiye abanyamakuru ko urumogi hafi ya rwose rwabitswe mu birindiro by’igipolisi biri hafi y’iwe “rwononekaye kubera imvura nyinshi”, ko atari imbeba zarwononye.

Mu 2018 abapolisi umunani ba Argentina birukanywe mu kazi nyuma yo gushinja imbeba ko ari zo zatumye igice cya itoni y’urumogi rwari rwabitswe mu bigega by’igipolisi rubura.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa