skol
fortebet

RDC Abagaba b’ingabo muri EAC batarimo uwo mu Rwanda bahuye biyemeza gushinga umutwe wo kurwanya inyeshyamba

Yanditswe: Tuesday 07, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bateraniye mu nama i Goma yo gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.
Inama yabo yatangiye kuwa mbere irakurikirwa n’iy’itsinda ry’inzobere za gisirikare izemeza imiterere, amategeko, n’imirongo irambuye y’ibikorwa by’izo ngabo.
Iyo nama yatangijwe n’umugaba w’ingabo za DR Congo General Célestin Mbala Munsense ntabwo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, nk’uko bamwe mu bayitabiriye (...)

Sponsored Ad

Abagaba b’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Iburasirazuba bateraniye mu nama i Goma yo gushyiraho umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

Inama yabo yatangiye kuwa mbere irakurikirwa n’iy’itsinda ry’inzobere za gisirikare izemeza imiterere, amategeko, n’imirongo irambuye y’ibikorwa by’izo ngabo.

Iyo nama yatangijwe n’umugaba w’ingabo za DR Congo General Célestin Mbala Munsense ntabwo yitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda, nk’uko bamwe mu bayitabiriye babitangaje.

DR Congo ubu ishyamiranye n’u Rwanda irushinja gufasha umutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda ihakana.

Ingabo za DR Congo zari mu mirwano n’inyeshyamba za M23 muri teritwari ya Rutshuru mu gihe iyi nama yarimo iba, ibi ni nako byari bimeze mu gihe cy’ibiganiro bya Nairobi mu kwezi gushize.

Umwanzuro w’abakuru b’ibuhugu byo mu karere wo mu kwezi kwa Mata(4) niwo wemeje ishyirwaho ry’uyu mutwe w’ingabo z’akarere ugomba kurwanya inyeshyamba zizanga gushyira intwaro hasi.

Muri iyi nama y’i Goma, Gen Célestin Munsense yatangaje ko uyu mutwe w’ingabo uzubakirwa muri DR Congo ari naho uzakorera, nk’uko igisirikare cya DR Congo cyabitangaje.

Yibukije ko inyeshyamba zo mu mahanga zo “nta biganiro kandi nta mananiza” zigomba kwamburwa intwaro n’uwo mutwe w’ingabo zigasubira iwabo.

Izo cyane cyane ni inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya leta ya Gitega, iza FDLR zirwanya iya Kigali, n’iza ADF zivuga ko zirwanya iya Kampala.

General Robert Kibochi umugaba w’ingabo za Kenya, yatangaje ko ibihugu byose bigize uwo muryango w’ibihugu bishyigikiye ishyirwaho ry’uwo mutwe w’ingabo z’akarere.

Igihe nyacyo uyu mutwe w’ingabo z’akarere uzatangirira gukora ntabwo kizwi neza kugeza ubu.

Uburasirazuba bwa DR Congo bwugarijwe n’imitwe irenga 100 y’inyeshyamba cyane cyane z’abanyecongo zimaze imyaka myinshi ziteza umutekano mucye zinica, zikanasahura abaturage muri ako karere.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko bigoye ko ibitero bya gisirikare birandura inyeshyamba burundu kuko abagize iyo mitwe bahita bazimirira mu baturage iyo bagabweho ibitero bikaze.

Ibyo byabonetse ku bitero bikomeye byo kurandura inyeshyambaza za FDLR mu mpera za 2019 byishe bamwe mu barwanyi bakuru bayo barimo Sylvestre Mudacumura.

Icyo gihe bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bavuze ko FDLR itagiyete ikibazo, ariko ubu FDLR yongeye kumvikana ndetse u Rwanda ruravuga irimo gufatanya n’ingabo za DR Congo.

Umwaka ushize, ingabo za Uganda zinjiye mu ntara ya Ituri kurwanya no kurandura inyeshyamba za ADF, ariko kugeza ubu izi nyeshyamba ziracyumvikana mu bikorwa byo kwica.

Mu minsi ishize, ingabo z’u Burundi byavuzwe ko ‘zinjiye rwishishwa’ muri Kivu y’Epfo kurwanya RED-Tabara, ariko uwo mutwe bikekwa ko ugifite ibirindiro mu misozi y’iyo ntara.

Ibi ni nako byagenze ku bitero byinshi by’ingabo za leta ya Congo ku nyeshyamba zaho ariko byananiwe kuzirandura burundu mu myaka irenga 20 ishize.

Abasesenguzi b’ikigo International Crisis Group bavuga ko ikibazo cy’inyeshyamba zo muri DR Congo cyakemurwa burundu n’ubushake buhamye bwa leta ya Kinshasa ubwayo kandi mu nzira z’amahoro.

CODECO yashyize intwaro hasi

Igisirikare cya leta ya DR Congo cyatangaje ko umutwe wa CODECO wo mu ntara ya Ituri wiyemeje kureka ibikorwa by’ubwicanyi ugashyira intwaro hasi nyuma y’ibiganiro bya politiki na leta.

Bamwe mu baserukiye ubwoko bw’aba-Lendu bavuze ku ruhande rw’uyu mutwe bumvikanye bavuga ko bagiye kuganira na leta igafasha abari abrwanyi bayo gusubira mu buzima busanzwe.

Iki ni kimwe mu by’ibanze abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro y’abanyecongo basaba leta mbere yo gushyira intwaro hasi.

Umutwe wa CODECO umaze igihe kinini ucura inkumbi mu ntara ya Ituri.

Bumwe mu bwicanyi bukomeye buheruka ushinjwa ni ubwabaye mu kwezi gushize aho abaturage bagera kuri 50 bishwe mu gace k’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri teritwari ya Djugu.

Byaba gutinya guhangana n’umutwe w’ingabo z’akarere ugiye gushyirwaho, cyangwa kwifuza amahoro no kumvikana na leta, gushyira hasi intwaro k’uyu mutwe ni inkuru nziza muri Ituri.

BBC

Ibitekerezo

  • None Monusco ikora iki. Ntisubire iwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa