RDC: Ikiza cya Kalehe cyoretse imbaga ariko ntibivugwa ku isi kubera iki? Ibyo icyogajuru cyerekana
Yanditswe: Monday 05, Jun 2023
None tariki 05 Kamena(6) ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, ibyabaye i Kalehe biributsa ingaruka zikomeye zirimo kuva ku ihindagurika ry’ikirere kubera ibikorwa bya muntu.
Mu gitondo cy’itariki nk’iyi y’ukwezi gushize, i Nyamukubi na Bushushu muri teritwari ya Kalehe haramutse inkuru y’incamugongo kubera icyago cyatewe n’imvura idasanzwe yari yaraye igwa. Uko amasaha yagiye yicuma byaje kuboneka ko ibyabaye ari icyago gikomoka ku biza kiri mu bibi cyane byabayeho mu mateka yibukwa ya DR Congo.
Imvura yaguye muri iryo joro yakunkumuye imihana y’abaturage n’inzu zabo ku nkengero z’ikiyaga ibiroha mu Kivu, abantu hafi 600 ni bo bapfuye babonetse bakanashyingurwa naho abarenga 5,000 n’ubu barabuze, kandi imirimo yo gushakisha abandi yarahagaritswe.
Ni ibiza bishobora kuba byarahitanye abantu benshi cyane ariko bitavugwaho nk’ibindi ku isi. Mu duce twa Bushushu na Nyamukubi "agahinda karacyari kenshi, kandi abasigaye benshi bariho nabi cyane", nk’uko umukuru wa société civile ya teritwari ya Kalehe abivuga.
Marie Claire Kalume yabuze abantu barindwi, abana be batatu b’imyaka itanu, umunani, na 12, na babyara be bane bari baturanye kandi nabo bapfushije abana. Muri abo bose yabonye umurambo umwe gusa w’umwana we Blaise Kalume Kitamba wari ufite imyaka 12.
Yabwiye itangazamakuru ati: "Kugeza ubu n’abandi nzi ko bapfuye nubwo ntabo nabonye, ariko ijoro iriya mvura yaguye bose bari hano Nyamukubi."
Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuwa gatanu tariki 05 Gicurasi (5) muri ako gace, yateje inkangu n’imyuzure kuri utu duce turi ku cyambu cy’ikiyaga cya Kivu, aya mashusho y’icyogajuru arerekana mbere na nyuma
Ababuze benshi bashobora kuba bakiri munsi y’ubutaka n’ibyangiritse bitigeze bibasha kwigizwayo kubera kubura kw’ibikoresho byabugenewe mu gushakisha.
Nyamara kugeza ubu ibikorwa byo gushakisha byarahagaze kuburyo nta kizere cy’uko ababuze ababo bazabasha kubabona ngo babashyingure.
Ibitekerezo
Bitabwe ho nande? njye ndumiwe 600 bashyinguye, na 5000 baburiwe irengeeo kid noneho ikibabaje ngo umurimo yokubashaka yarahagaze!!!!!
None se amahanga yavuga iki mugihe benigihugu bacuritse ingohe nkingurube?