skol
fortebet

RDC: Inyeshyamba za Mai Mai zishe abasirikare ba Leta batatu bakomeye

Yanditswe: Tuesday 18, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasirikare batatu ba leta ya Kongo barimo ufite ipeti rya Majoro baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba za Mai Mai nkuko byemezwa n’inzego z’ubuyobozi bw’ingabo za Kongo.
Iyo mirwano yabereye mu birometero bigera kuri 3 uvuye mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo nkuko byatangajwe n’ingabo za FARDC zo muri operasiyo Sokola 2.
Umuyobozi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2,Maj.Dieudonne Kasereka,yashyize hanze itangazo uyu munsi avuga (...)

Sponsored Ad

Abasirikare batatu ba leta ya Kongo barimo ufite ipeti rya Majoro baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo z’igihugu n’inyeshyamba za Mai Mai nkuko byemezwa n’inzego z’ubuyobozi bw’ingabo za Kongo.

Iyo mirwano yabereye mu birometero bigera kuri 3 uvuye mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo nkuko byatangajwe n’ingabo za FARDC zo muri operasiyo Sokola 2.

Umuyobozi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2,Maj.Dieudonne Kasereka,yashyize hanze itangazo uyu munsi avuga ko ihuriro ry’abarwayi b’aba Mai Mai aribo bishe aba basirikare 3 barimo aba ofisiye 2.

Umuyobozi wa sosiyete sivile muri Uvira yabwiye Ijwi ry’Amerika ko hari abasivile 3 nabo bakomerekeye muri iyo mirwano yari ishyamiranyije Mai Mai makanaki na FARDC.

Yagize ati "ejo amasasu yarumvikanye muri Uvira muri komine ya Vimvira ariko n’uyu munsi mu gitondo batubwiye ko amasasu yatangiye kuvuga mu misozi ya Katara no mu misozi ya Kavimvira.Tubajije batubwiye ko ari Mai Mai zari zaje kwiba inka.

Abasirikare bazikurikiye barazirukana ariko hari abantu bakomeretse.Abo nabonye n’abantu 3 barimo abagore 2 n’umugore umwe."

Jenerali Makanaki Kasimbira John, umuyobozi w’inyeshyamba za Mai Mai ziri mu misozi ya Kitundu yemeza ko we n’abarwanyi be barwanye n’ingabo za Kongo avuga ko zabateye mu birindiro byabo.

Abagize Sosiyete sivile bamaganye iyi mirwano ya Mai Mai iri kurasa FARDC aho abo barwanyi baza mu misozi ya Uvira baturutse mu Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa