skol
fortebet

RDC yarekuye abasirikare b’u Rwanda 2 yashinjwe gushimuta

Yanditswe: Saturday 11, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko abasirikare babiri b’u Rwanda bari barashimuswe n’ingabo za RDC zifatanyije na FDLR, bagaruwe mu Rwanda.
Mu itangazo RDF yashyize hanze uyu munsi,yagize iti "Nyuma y’ishimutwa ry’abasirikare babiri ba RDF bari ku irondo ku mupaka w’u Rwanda na DRC ku ya 23 Gicurasi 2022, ndetse n’ibiganiro bya dipolomasi byakurikiyeho hagati y’abakuru b’ibihugu bya Angola, DRC n’u Rwanda, RDF yishimiye gutangaza ko ubu abo basirikare bombi babagarutse mu Rwanda amahoro.
RDF (...)

RDF yishimiye imbaraga zashowe kugira ngo harekurwe abo basirikare bombi."

Kuwa 28 Gicurasi 2022,nibwo Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwasabye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

RDF yavuze ko ari nyuma y’ubushotoranyi bwa FARDC bwabaye tariki ya 23 Gicurasi 2022, aho yateye ibisasu mu Rwanda.

Nyuma, ifatanyije na FDLR ikanagaba igitero ku Ngabo z’u Rwanda ku mupaka, igashimuta abasirikare 2 bari bari ku burinzi.

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko abasirikare bashimuswe ari Cpl Nkundabagenzi Elysée na Pte Ntwari, bakaba barafunzwe na FDLR mu Burasirazuba bwa DRC.

Byari byavuzwe ko izo ngabo RDC izazijyana muri Angola zikabona kuza mu Rwanda cyane ko yo yavugaga ko bafatiwe muri Kongo bagiye guha umusada M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa