skol

Somalia: Umudepite yishwe n’umwiyahuzi wihambiriyeho ibisasu

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 March 2022

Abantu bagera kuri 15, barimo umudepite w’umugore mu nteko ishingamategeko ya Somalia, biciwe mu bitero bibiri by’ubwiyahuzi i Beledweyne hagati muri Somalia kuwa gatatu nimugoroba.

Minisitiri w’intebe Mohamed Hussein Roble yise urupfu rwa Amina Mohamed Abdi "ubwicanyi".

Amina Mohamed Abdi wari uhagarariye abagore akaba n’umwe mu batavugarumwe n’ubutegetsi, yishwe arimo kwiyamamariza manda ya gatatu mu nteko.

Abatangabuhamya babonye ibyabaye bavuga ko umugabo w’umwiyahuzi yihuse agana kuri Amina akamuhobera maze agaturitsa ibisasu yari yihambiriyeho. Amina ari mu bahise bapfira aho.

Perezida Mohamed Abdullahi Farmajo wa Somalia yatangaje ubutumwa kuri Twitter bwihanganisha abanya-Somalia muri rusange, n’umuryango wa Amina by’umwihariko.

Amina wari ufite imyaka 40 yari mu nteko ishingamategeko kuva mu 2012, umwanya yatangaje ko yatorewe nyuma yo kubuzwa n’abo mu bwoko bwe kwiyamamaza. Ubu yari umwe mu bagore 81 mu badepite 275 bagize inteko ishingamategeko ya Somalia.

Abandi bapfuye muri ibi bitero harimo uwahoze ari umudepite Hassan Dhuhul ndetse n’abasirikare ba Somalia.

Ibinyamakuru muri Somalia bivuga ko abapfuye bashobora kuba ari benshi kurusha umubare watangajwe.

Televiziyo y’igihugu yatangaje kuri Twitter amafoto agaragaza abapfuye muri ibi bitero byo kwiturikirizaho za bombe ngo zice benshi.

Ibitero by’i Beledweyne byabaye hashize amasaha umutwe wa al-Shabab wishe abantu umunani, barimo abanyamahanga, mu gitero wagabye ku kigo kirinzwe cyane kibamo ibiro bya ONU n’ibiro by’intumwa z’amahanga ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru.

Al-Shabab yavuze ko ariyo iri inyuma y’ibi bitero by’i Mogadishu n’i Beledweyne.

Uyu mutwe wongereye ibitero ahanyuranye mu gihugu mu gihe Somalia yinjiye mu matora muri iki cyumweru, amatora yatindijwe cyane.

Al-Shabab iharanira ko Somalia igendera ku itegeko rikarishye rya Sharia, irwanya leta ya Mogadishu n’ingabo zoherejwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamategeko wa Sgt Robert Kabera afite impungenge ko ’ashobora koherezwa...

Umunyamategeko w’umusirikare w’u Rwanda wahungiye muri Uganda yandikiye...
18 May 2022 0

Turukiya:Perezida Erdogan yiyemeje guhangayikisha Finland na Sweden bishaka...

Perezida wa Turukiya yongeye kuvuga ko adashyigikiye ko Finland na Suède...
17 May 2022 0

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu...
16 May 2022 0

Ukraine yigambye kwisubiza Kharkiv no kwica ingabo 27000 z’Abarusiya

Ikigo cyigisha ibijyanye n’intambara Institute for the Study of War,...
14 May 2022 0

AMERICA yaburiye ibitero by’ibyihebe mu burasirazuba bwa Congo

Guverinoma ya Amerika yaburiye ko hari ibitero by’abiyahuzi bishobora gutera...
13 May 2022 0

Umunyeshuri w’Umukristo yishwe na bagenzi be b’Abayisilamu ashinjwa gutuka...

Ku wa kane, tariki ya 12 Gicurasi, abapolisi bavuze ko abanyeshuri...
13 May 2022 0