skol
fortebet

Somariya: Minisitiri yarokotse igitero cyashakaga kumuhitana

Yanditswe: Friday 22, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa somaliya Abdisaid Muse Ali yarusimbutse ubwo bamugabagaho igitero mu mugi wa Galkayo uherereye Puntland. Ni kubirometero 750 km uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa somaliya Abdisaid Muse Ali yarusimbutse ubwo bamugabagaho igitero mu mugi wa Galkayo uherereye Puntland. Ni kubirometero 750 km uvuye mu murwa mukuru Mogadishu.

Uyu muminisitiri yatangaje ko abicanyi bari bagamije ku mwambura ubuzima ariko bikarangira Imana ikinze akaboko.

Raporo y’umugi yagaragaje ko ubu bwicanyi bugambiriwe ari ubw’agatsiko kitwaje intwaro kateye mu rugo rw’umusaza Yasin Abdisamad, wari watumiye uyu mutegetsi n’umuryango we gusangira amafunguro y’umugoroba ,aba Islam bita Iftar iyo bari mu gisibo.

N’igitere cya hitanye abantu benshi abandi barakomereka nyuma yo kwirukanwa n’abashinzwe umutekano muri ako gace baje bakererewe ho gatoya’

Muri iyo mirwano, umwe mu barinzi ba minisitiri yishwe naho uyu musaza wabakiriye arakomereka bikabije .

Guverineri wa Puntland’s Mudug region, Abdilatif Muse Nur, we yashinje minisitiri we w’ububanyi n’amahanga kuba nyirabayaza w’ubu bwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa