skol
fortebet

Soudan Yepfo : Imirwano irakomeje ,Abaturage n’abaganga bari kuhasiga ubuzima

Yanditswe: Thursday 21, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage barenga icumi n’abaganga bo mu itsinda ry’abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontieres) MSF nibo bivugwa ko bishwe mu mirwano ishyamiranije uduce tuyobowe n’imitwe yitwaje intwaro muri Sudan y’Epfo.

Sponsored Ad

Abaturage barenga icumi n’abaganga bo mu itsinda ry’abaganga batagira umupaka (Medecins Sans Frontieres) MSF nibo bivugwa ko bishwe mu mirwano ishyamiranije uduce tuyobowe n’imitwe yitwaje intwaro muri Sudan y’Epfo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru , MSF yatangaje urupfu rw’abakozi bayo baguye mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bwadutse muri iki gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mata.

Peter Mathor Tap yahoze akora muri (Medecins Sans Frontieres) MSF mu bitaro by Leer kuva 2007, aho yakoraga nk’uhagarariye ibitaro bya MSF muri ako gace. Yavuze ko byasenywe incuro eshatu zose. Iyambere hari mu 2014 ubundi 2015, none byongeye gusenywa,bahitana n’umukozi wacu nk’uko The east African yabyanditse.

Tap wapfuye ,yarashwe aricwa ubwo yari mu bikorwa bye byihariye avuye ku kazi nk’uko MSF yabitangaje
Bavuze ko , nk’umwana,Peter yarwaye pararize yamusigiye ubumuga. Ubwo yarimo atembera yimenyereza kugenda akoresheje inkoni yabonye agatsiko kitwaje intwaro gakondo ananirwa guhunga kubera ubumuga nyine, birangira bamuhitanye.

Federica Franco,ukuriye ibikorwa bya MSF hmuri Soudan y’Amajyepfo yavuze ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umuvandimwe wabo.

MSF yihanganishije umuryango we igira iti “twamaganye ubunyamaswa bw’udutsiko twitwaje intwaro turi kwica,tugakomeretsa inzirakarengane nyinshi mu gace ka Leer. Ntibatinya inzirakarengane z’abana ,abasaza n’abantu bafite ubumuga butrandukanye.

MSF yatangaje ko kandi kuva iyi mirwano yatangira , ibitaro byabo muri Leer byakiriye abarwayi basaga 25 bafite ibikomere by’amasasu,inzirakarengane zahahamuwe n’ibyo bikorwa barimo abafashwe ku ngufu.

Yongeyeho ko umutekano muke muri aka gace ka Leer watumye imiryango yita ku burenganzira bwa muntu yimura ibyicaro, harimo n’ibitaro byabo bikomeye ari nabyo byari bihasigaye byita ku mbabare.

Imirwano nk’iyi muri Soudan y’epfo cyangwa ibikorwa by’urugomo, biri kubera no muduce twa Adok,Pilleny,Thonyor na Touchria ,aho abaturage bakuwe mu byabo,abandi baricwa banatwikirwa amazu. Gusa kumenya umubare biragoye kuko utwo duce ntawe utugeramo.

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, n’uwo bahanganye Riek Machar bemeranyije gushyiraho leta y’ubumwe.ariko ntibyarangije ubushyamirane bwateye intambara y’umwiryane imaze imyaka umunani muri Sudani y’Epfo yishe abantu babarirwa mu bihumbi Magana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa