skol
fortebet

Tanzania: Depite utavuga rumwe n’ubutegetsi yarasiwe iwe mu rugo

Yanditswe: Thursday 07, Sep 2017

Sponsored Ad

Depite Tundu Lisu, ukomoka mu ishyaka ‘Chadema’ ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Tanzania, yarasiwe iwe mu rugo ahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Depite Tundu yarashwe n’umuntu utaramenyekana kugeza ubu; yajyanwe mu bitaro bya Dodoma.
Ikinyamakuru Mwanachi cyagaragaje amafoto atandukanye y’inshuti n’abavandimwe bihutiye gutabara uyu mwaryango wa Depite aho bamwe bahise berekeza ku bitaro arwariyemo.
Depite warashwe hari hashize iminsi ajyanwe mu rukiko kugira ngo asobanure ku (...)

Sponsored Ad

Depite Tundu Lisu, ukomoka mu ishyaka ‘Chadema’ ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihugu cya Tanzania, yarasiwe iwe mu rugo ahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya.

Depite Tundu yarashwe n’umuntu utaramenyekana kugeza ubu; yajyanwe mu bitaro bya Dodoma.

Ikinyamakuru Mwanachi cyagaragaje amafoto atandukanye y’inshuti n’abavandimwe bihutiye gutabara uyu mwaryango wa Depite aho bamwe bahise berekeza ku bitaro arwariyemo.

Depite warashwe hari hashize iminsi ajyanwe mu rukiko kugira ngo asobanure ku magambo yavuze ko ‘Perezida Magufuli ari umunyagitugu.”

Depite Lungu aha yari mu kiganiro n’itangazamakuru/Photo:Mwanachi

Iki kinyamakuru kandi cyavuze ko ari mu cyumba cy’abarwayi bagomba kubagwa.

Voice of America yaganiriye na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Mwigulu Nchemba, wahamije ko uwarashe Depite Lissu ataramenyekana.

Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko akomoka mu Ntara ya Singida, bivugwa ko Depite Lissu yarashwe mu nda, ku kuguru no mu kuboko.

Bivugwa ko mu masaha ya mugitondo yari mu Inteko inshingamategeko bikaba bicyekwa ko yarashwe mu masaha akuze yo kuri uyu wa kane tarii ya 07 Nzeri uyu mwaKa.

Inshuti n’abavandimwe bihutiye gutabara umwanyango wa Depite/Photo:Mwanachi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa