Minisitiri w’ingabo w’Ubufaransa Florence Parly yaburiye Mali kwirinda kugirana amasezerano na kompanyi icunga umutekano yo mu Burusiya.
Hashize igihe hari amakuru yuko abasirikare bari ku butegetsi muri Mali bari hafi yo guha akazi abacanshuro (abacangero mu Kirundi) bo muri kompanyi Wagner.
Madamu Parly yavuze ko ayo masezerano ashobora kugerwaho n’impande zombi "ahangayikishije bikomeye" - avuga ko yabangamira ibikorwa by’Ubufaransa byo guhangana n’inkeke itewe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam zikorera muri ako karere.
Bivugwa ko kompanyi Wagner ikorera mu bihugu byinshi byo muri Afurika, mu gihe Uburusiya bushaka kongera ijambo ryabwo kuri uyu mugabane.
Abakozi b’iyo kompanyi barimo kurwana n’inyeshyamba muri Centrafrique, aho amakompanyi y’Uburusiya yabonye impushya zo gucukura amabuye y’agaciro.
BBC
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN