skol
fortebet

Uburusiya bwerekanye ubuhangajye bw’akataraboneka mu birori by’instinzi

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Byari ibirori bikomeye n’imyiyereko yitondewe mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ubwo kuri uyu wa Kabiri habaga akarasisi kazwi nka Victory Day Parade, kuri Red Square.

Sponsored Ad

Ni umunsi baba bizihizaho urugamba batsinzemo u Budage bw’Aba-Nazi, mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Ni igikorwa cyahuriranye n’urugamba u Burusiya bukomeje kurwana na Ukraine, aho Perezida Vladimir Putin yavuze ko igihugu cye cyatangijweho intambara yeruye n’Uburengerazuba bw’Isi.

Yavuze ko iyi ntambara ari umusaruro w’ubwishongozi no kwishyira hejuru by’Uburengerazuba, hamwe n’ibibi byinshi bagiye bakora ntawe ushobora kugira icyo ababaza.

Yashimiye abasirikare bitabiriye aka karasisi bavuye ku rugamba muri Ukraine.

Ati "Urugamba rwo kugena ahazaza h’igihugu cyatubyaye iteka rwarwanywe n’igihugu cyose, kandi iteka ruhabwa umwihariko."

Perezida Putin yabwiye aba basirikare ko umutekano w’u Burusiya uza mbere y’ibindi byose, kandi "buri wese arimo kubasengera."

Iki gikorwa ariko cyabaye mu mutekano uhambaye, ku buryo nta ndege zagurukijwe nk’uko bisanzwe. Ku rundi ruhande, abashinzwe umutekano bari bahawe imbunda zifite ubushobozi bwo guhanura za drones.

Byatumye mu mijyi 21 y’u Burusiya basubika ibi birori byo ku wa 9 Gicurasi, hirindwa ko Ukraine ishobora kubiba umugono ikabatera ibisasu.

Ni ibirori byanitabiriwe n’abayobozi bo mu bindi bihugu nka Armenia, Belarus, Kazakhstan, Tajikistan, Turkmenistan na Uzbekistan.

Mu ijambo rye kandi, Putin yavuze ko intambara u Burusiya burimo kurwana ijyanye no guharanira ukubaho kwabwo, kuko Uburengerazuba bw’Isi bukomeje kubiba umwuka w’urwango ku Barusiya n’igihugu cyabo.

Yagereranyije ubuyobozi bwa Ukraine ko burimo gukoreshwa n’Uburengerazuba nk’Aba-Nazi, ku buryo bisa n’aho abarimo kubigiramo uruhare "bibagiwe abatsinze abo Ba-Nazi".



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa