skol
fortebet

"Uburusiya nta mahirwe bufite yo gutsinda intambara"-Perezida wa Ukraine

Yanditswe: Monday 01, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko igisirikare cy’Uburusiya kiri gukomeza ibirindiro byacyo mu turere cyigaruriye mu Majyepfo y’igihugu, ariko ko nta mahirwe gifite bwo gutsinda intambara bwabashoyeho.
Mu ijambo rye rya nijoro kuri iki cyumweru, Zelenksy yavuze ati: "Ndashaka gushimira abaturage bose ba Nikolaev ku buryo batemera gukandagirwa ku gakanu, ku buryo barwanira umujyi n’intara yabo.
“Ndashimira kandi Nikopol, Kharkov, Krivoy Rog hamwe n’intara yose ya Dnepropetrovsk, (...)

Sponsored Ad

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine avuga ko igisirikare cy’Uburusiya kiri gukomeza ibirindiro byacyo mu turere cyigaruriye mu Majyepfo y’igihugu, ariko ko nta mahirwe gifite bwo gutsinda intambara bwabashoyeho.

Mu ijambo rye rya nijoro kuri iki cyumweru, Zelenksy yavuze ati: "Ndashaka gushimira abaturage bose ba Nikolaev ku buryo batemera gukandagirwa ku gakanu, ku buryo barwanira umujyi n’intara yabo.

“Ndashimira kandi Nikopol, Kharkov, Krivoy Rog hamwe n’intara yose ya Dnepropetrovsk, intara ya Zaporozhye n’abaturage bazo bihagararaho, abanya-Ukraine bose bo mu ntara ya Kherson, umuntu wese witanga mu kurinda Odessa.

“Ndabashimiye ku butwari bwanyu! Uburusiya nta mahirwe yo gutsinda intambara bufite”.

Hagati aho, ingabo z’Uburusiya mu ijoro ryakeye zamenye amabombe mu mujyi wa Nikolaev, nk’uko bivugwa n’umukuru w’uyu mujyi, Alexander Senkevich.

Yanditse ku rubuga rwa Telegram ati: "Nikolaev yongeye guterwa. Ibibombe bikomeye birimo birasukwa mu turere dutandukanye twumujyi. Turimo kwegeranya amakuru. Mujye kure y’amadirisha kandi ntimwibagirwe amabwirizwa yo kwirinda”.

Ni mu gihe ikigo cya Amerika cyigisha iby’intambara (Institute for the Study of War, ISW) kivuga ko ingabo z’’Uburusiya zirimo gutegura akarere mu ntumbero yo gutera Kharkov.

Abahanga b’iki kigo mu cyegeranyo cyabo gishya, banditse ko ingabo z’Uburusiya zongeye kugaba ibitero byo ku butaka mu Burasirazuba bushyira uburengerazuba no mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Izyum kandi ko bashobora kuba barimo gutegura ibindi bitero mu burengerazuba bwa Kharkiv cyangwa muri Kharkov.

Aba bahinga kandi bandika bati: " Haciye amezi atari make ingabo z’Uburusiya zishinze ibirindiro mu marembo ya Balakliya na Velikaya Kamyshevakha, zikaba zishobora gukoresha utu turere tubiri mu gutegura igitero”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa