skol
fortebet

Uganda: IGP Kale yahishuye ko Abadepite bari bafite umugambi wo gutwika Inteko

Yanditswe: Friday 29, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura, yatangaje ko ibyakorewe mu inteko Inshingamategeko ya Uganda bikwiye kubazwa Abadepite anahishura umugambi bari bafite mbere y’uko rwambikana hagati yabo.
Yavuze ko abashinzwe umutekano bagombaga gukiza impande zombi nk’uko bisanzwe, avuga ko mu iperereza Polisi imaze iminsi ikora babonye ko Abadepite bari bafite umugambi wo gutwika inteko bakoresheje amamodoka.
Ni mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 29 nzeri (...)

Sponsored Ad

Umukuru w’igipolisi cya Uganda, IGP Gen. Kale Kayihura, yatangaje ko ibyakorewe mu inteko Inshingamategeko ya Uganda bikwiye kubazwa Abadepite anahishura umugambi bari bafite mbere y’uko rwambikana hagati yabo.

Yavuze ko abashinzwe umutekano bagombaga gukiza impande zombi nk’uko bisanzwe, avuga ko mu iperereza Polisi imaze iminsi ikora babonye ko Abadepite bari bafite umugambi wo gutwika inteko bakoresheje amamodoka.

Ni mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 29 nzeri 2017 aho yasobanuye byimbitse imvururu zabereye mu Inteko inshingamategeko ya Uganda. Iki kiganiro cyabereye kasenyi mu Karere ka wakiso.

Kayihura ati: “Bari bateguye gutwika inteko bakoresheje amamodoka bari baparitse hasi (basement). Niyo mpamvu twagiriye inama umukuru w’inteko ishinga amategeko yo kutemera ko hari imodoka iparikwa muri parikingi yo munsi y’ubutaka.”

Yakomeje avuga ko itegeko nshinga rimuha uburenganzira bwo gutuma amategeko yubahirizwa ngo kuba Abadepite 25 barafunzwe nukugirango bahoshe imvururu ndetse batume ntawuhangayikisha undi mu kazi ke.

Yagize ati: “Usibye n’ibyo, ntitwashobora kwemera ko abadepite 25 gusa bari bahagaritswe, bahangayikisha inteko, igizwe n’abadepite basaga 400.”

Kugeza ubu Polisi ya Uganda yatangiye icyumweru cya Community policing kizarangira kuwa 03 Ukwakira.

The New Vision yandikirwa muri Uganda yanditse ko IGP Kayihura muri iki kiganiro n’Abanyamakuru yanavuze ko arambiwe igitutu cy’itangazamakuru rimubaza aho iperereza rigeze kandi ari ibintu bikorwa mu bwitonzi bwinshi kugeza bageze ku mwanzuro w’ikirego.

Anakomoza ku bwica bw’abagore barenga 10 bakomeje kwicwa muri Uganda aho yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko atari ibintu umuntu yakora umunsi.Aha yatanze urugero rwo mu Bwogera aho kugeza ubu “Igipolisi cy’u Bwongereza (The Scotland Yard Police) mwemera cyane ntikirabona Jack the Reaper, umunyabyaha wicaga abagore nyuma yo kubafata ku ngufu, none kuki munshyiraho igitutu.”

Yavuze ko bamaze kunoza umugambi wo gusigasira umutekano aho bateguye abapolisi bagera 400 bagomba gucunga umutekano mu mihanda itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa