Uganda: Umugore yagonze mukeba we amagambo yigeze kumuvugaho aba ikimenyetso cy’ uko yari yabigambiriye
Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018
Urukiko rukuru rwa Kampala kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nzeli, rwakatiye imyaka 27 n’ amezi 11 y’ igifungo, Hadijah Namyalo w’ imyaka 29 nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica mukeba we.
Namyalo urukiko rwamuhamije ko yagonze yabigambiriye Eva Ndagire n’ imodoka tariki 23 Nzeli 2014 amugongeye mu isoko rya Wakiso.
Umucamanza Jane Francis Abodo yahamije iki cyaha ashingiye ku buhamya bwatanzwe na nyina wa nyakwigendera witwa Josephine Nakirija wahishyuye ko muri Werurwe 2014, Nyamalo yateye ubwoba nyakwigendera Ndagire amubwira ngo amushingukire ku mugabo.
Uyu mugore wari utwaye imodoka ya pajero yabonye nyakwigendera yamukiranya umuhanda ahita akandagira kuri akisererateri aramukubita nk’ uko abatangabumya babirebaga babwiye urukiko
Umucamanza nyuma yo kumva ubu buhamya yasanze umugore wambuye ubuzima butagira igiciro bwa mugenzi we nta kindi akwiriye uretse kumara imyaka 27 muri gereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *