skol

Uganda: Umunyamategeko yiciwe ku irembo rye

Yanditswe: Monday 30, Oct 2017

Umunyamategeko wo mu mugi wa Kampala kuri iki Cyumweru tariki tariki 29 yategewe n’ abantu bataramenyekana ku irembo iwe bamukubita ikintu mu mutwe bimuviramo urupfu.
Byabaye saa 4:30 za mu gitondo ubwo Adam Haibala Mulongo wari ufite 37 yari ageze mu rugo avuye aho yari yasohaniye n’ inshuti ze. Uyu mugabo ngo yakinguye urugi rwo ku gipangu (gate) ahita akubitwa ikintu mu mutwe.
Nk’ uko Dail monitor yabitangaje, aya makuru yemejwe n’ umuvugizi wa polisi ya Kampala wungirije Luke (…)

Umunyamategeko wo mu mugi wa Kampala kuri iki Cyumweru tariki tariki 29 yategewe n’ abantu bataramenyekana ku irembo iwe bamukubita ikintu mu mutwe bimuviramo urupfu.

Byabaye saa 4:30 za mu gitondo ubwo Adam Haibala Mulongo wari ufite 37 yari ageze mu rugo avuye aho yari yasohaniye n’ inshuti ze. Uyu mugabo ngo yakinguye urugi rwo ku gipangu (gate) ahita akubitwa ikintu mu mutwe.

Nk’ uko Dail monitor yabitangaje, aya makuru yemejwe n’ umuvugizi wa polisi ya Kampala wungirije Luke Owoyesigire.

Yagize ati “Yakubishwe ikintu kityaye mu mutwe, atakaza ubwenge, abaturanyi batabaza polisi imujyana ku bitaro bya Kadic ariho yaje kugwa saa 10:00 z’ igitondo”

Paul Harera wari kumwe n’ umunyakenya Conrad Echodu, bombi bakaba bari basohokanye na nyakwigendera yabwiye iki kinyamakuru ko Nyakwigendera yari imbere yabo atwaye imodoka bajya kubona bakabona imodoka ye ihagaze bitunguranye.

Umunyakenya Echodu yavuze ko yageze aho byabereye agira ngo amenye ikibaye, umugizi wa nabi agahita wari witwaje ibuye n’ icyuma agahita amukankamira ati “Sinshaka kugukomeretsa, mpereza ikofi yawe na telephone”

Ngo abo bagizi ba nabi batatu bahise bagenda basiga abo bagabo barimo gufasha nyakwigendera wari uryamye mu kidendezi cy’ amaraso.

Nyakwigendera yasize umugore n’ abana babiri barimo uw’ imyaka 3 n’ uw’ imyaka 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa