skol
fortebet

Uganda: Umwanditsi unenga Museveni yafunzwe bitera abaturage guhaguruka

Yanditswe: Thursday 30, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wo muri Uganda, muri uyu mwaka watsindiye igihembo gikomeye kubera ubutwari mu kwandika kwe, yafunzwe, nkuko byemejwe n’umwunganizi mu mategeko we.

Sponsored Ad

Impamvu yatumye afungwa ntiramenyekana, ariko kuri Twitter mu gihe gishize yagiye anenga Perezida wa Uganda Yoweri Museveni n’umuhungu we Liyetona Jenerali Muhoozi Kainerugaba.

Yavuze ko Liyetona Jenerali Kainerugaba afite "umubyibuho ukabije", anavuga ko "ba Museveni bateje akababaro kenshi cyane muri iki gihugu".

BBC yasabye polisi ya Uganda kugira icyo ibivugaho.

Ntiremeza ifungwa rya Rukirabashaija, ariko umwunganizi we mu mategeko Eron Kiiza yavuze ko yafunzwe n’itsinda ry’ubutasi ku byaha ryo muri polisi ya Uganda, mu nkengero y’umurwa mukuru Kampala.

Bwana Kiiza yongeyeho ko atarashobora kugera kuri uwo mwanditsi w’ibitabo, kandi ko atarashyirirwaho ibirego.

Mu butumwa aheruka gutangaza kuri Facebook mbere yuko atwarwa ku wa kabiri, Rukirabashaija yanditse ati: "Nfungiwe mu rugo. Abagabo bafite imbunda barimo kumena urugi rwanjye. Baravuga ko ari abapolisi ariko ntibambaye imyenda ibaranga. Nifungiraniye mu nzu".

Rukirabashaija yatsindiye igihembo cy’uyu mwaka cy’umwanditsi wo mu mahanga wagaragaje ubutwari mu bwanditsi bwe, kizwi nka Pen Pinter Prize’s International Writer of Courage award.

Azwi cyane kubera igitabo cye yise The Greedy Barbarian, aho anenga, mu buryo bwo gutera urwenya, ruswa mu bari mu butegetsi bwo hejuru mu gihugu yihimbiye (fiction) mu mvugo ye y’umwanditsi.

Anazwi kandi kubera igitabo kindi yise Banana Republic: Where Writing is Treasonous, aho avuga ku iyicwarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) yakorewe ubwo yari afunze mu 2020.

Perezida Museveni, w’imyaka 77, amaze imyaka 35 ari ku butegetsi, kandi hashize igihe hari uguhwihwisa ko arimo gutegurira umuhungu we - ukomeye mu gisirikare - kuzamusimbura.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Forum for Democratic Change (FDC) ryamaganye ifungwa rya Rukirabashaija, risaba ko arekurwa.

Intero (hashtag) #FreeKakwenza (rekura Kakwenza) irimo kugarukwaho cyane kuri Twitter muri Uganda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa