skol
fortebet

Ukraine: Umujyi wa Kyiv wagabweho ibitero bya misile byishe abantu benshi

Yanditswe: Monday 10, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inzego z’ubutabazi muri Ukraine ziravuga ko abantu bapfuye,abandi barakomereka kubera ibitero bya misile byarashwe mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.
Abasivile umunani bapfuye naho 24 barakomereka muri ibi bitero bya misile byagabwe ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine muri iki gitondo cyo kuwa mbere, nk’uko bivugwa na minisitiri w’ubutegetsi w’icyo gihugu.
Imodoka umunani zafashwe n’umuriro nyuma y’iki gitero naho izirenga 15 zirangirika, nk’uko uyu mutegetsi Rostyslav Smyrnov yabitangaje (...)

Sponsored Ad

Inzego z’ubutabazi muri Ukraine ziravuga ko abantu bapfuye,abandi barakomereka kubera ibitero bya misile byarashwe mu mujyi wa Kyiv, umurwa mukuru wa Ukraine.

Abasivile umunani bapfuye naho 24 barakomereka muri ibi bitero bya misile byagabwe ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine muri iki gitondo cyo kuwa mbere, nk’uko bivugwa na minisitiri w’ubutegetsi w’icyo gihugu.

Imodoka umunani zafashwe n’umuriro nyuma y’iki gitero naho izirenga 15 zirangirika, nk’uko uyu mutegetsi Rostyslav Smyrnov yabitangaje kuri Facebook.

Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ubutumwa kuri Telegram avuga ko Uburusiya “burimo kugerageza kudusenya no kudusiba ku ishusho y’isi”.

Mu butumwa bwe yasabye abantu kuguma mu bwihisho mugihe ibi bitero biboneka ko bikomeje.

Uburusiya ntacyo buravuga kuri ibi bitero.

Ibisasu byavuzwe kandi i Lviv, Ternopil na Zhytomyr mu burengerazuba bwa Ukraine, Dnipro na Kremenchuk muri Ukraine rwagati, Zaporizhzhia mu majyepfo na Kharkiv mu burasirazuba. Umutangabuhamya wo mu karere ka Belgorod mu Burusiya hafi y’umupaka wa Ukraine na we yumvise igisasu cyaturikiye ku mupaka.

Umuvugizi wa Perezida Zelensky yagize ati: “Uburusiya ntibushoboye kurwana ku rugamba, ahubwo bushoboye kwica abasivile.”

Ahantu nibura habiri hagati muri Kyiv harashwe nyuma gato ya saa mbili zuzuye z’igitondo ku isaha yaho, ari nayo y’i Gitega na Kigali.

Paul Adams, umunyamakuru wa BBC uri i Kyiv aravuga ko ibindi bitero byinshi byumvikanye i Kyiv nyuma yabwo.

Amakuru y’ibindi bitero arimo kuva n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Amashusho yafashwe n’abanyamakuru ba BBC rwagati i Kyiv arerekana imodoka zirimo gushya ariko nta nyubako ziboneka zasenyutse bikomeye.

Ibi biraboneka nk’ibitero bikomeye cyane by’Uburusiya muri Ukraine kuva mu byumweru bya mbere by’intambara.

Abanyamakuru ba BBC bari ku gisenge cya hotel batangaza amakuru Live babonye kimwe muri ibi bisasu bya misile.

Intabaza ivuza iya bahanda iburira igitero cy’igisasu yari yabanje kuvuga mu minota 90 yabanje.

Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Oleksii Reznikov yatangaje kuri Twitter ko igihugu cye “kitazasenyurwa na misiles z’iterabwoba, nubwo zakubita umutima w’umurwa mukuru wacu…”

Ibi bitero kuri Kyiv bibaye nyuma y’amezi menshi uyu murwa mukuru utibasirwa.

Bibaye kandi nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin ashinje Ukraine “iterabwoba” mu gikorwa cyo guturitsa ikiraro gihuza Crimea n’Uburusiya.

Ukraine yahakanye ko ariyo yaturikije icyo kiraro.

Vitali Klitschko, wahoze ari umukinnyi w’icyamamare w’iteramakofe, ubu ukuriye umujyi wa Kyiv, yatangaje ko habaye “guturika kwinshi”, yizeza ko amakuru arambuye akurikiraho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa