skol
fortebet

Ukraine yabujijwe gushakira abacanshuro muri Senegal

Yanditswe: Friday 04, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal yatangaje ko itangazo rya ambasade ya Ukraine rihamagarira abakorerabushake n’abacancuro kwiyandikisha kujya kurwanya Uburusiya ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko.
Iryo tangazo ryashyizwe kuri Facebook kuwa kane risaba amazina, e-mail, n’uburambe runaka mu by’igisirikare ryashyizwe kuri page Facebook ya ambade ya Ukraine i Dakar.
Risaba "abanyamahanga" bifuza kujya "gufasha" Ukraine mu ntambara irimo, kandi ntiryarebaga abanya-Senegal gusa ahubwo (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal yatangaje ko itangazo rya ambasade ya Ukraine rihamagarira abakorerabushake n’abacancuro kwiyandikisha kujya kurwanya Uburusiya ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko.

Iryo tangazo ryashyizwe kuri Facebook kuwa kane risaba amazina, e-mail, n’uburambe runaka mu by’igisirikare ryashyizwe kuri page Facebook ya ambade ya Ukraine i Dakar.

Risaba "abanyamahanga" bifuza kujya "gufasha" Ukraine mu ntambara irimo, kandi ntiryarebaga abanya-Senegal gusa ahubwo n’abo muri Côte d’Ivoire, Guinée, n’ibindi byo muri ako karere.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Senegal yatangaje ko gushakisha abakorerabushake, n’abacancuro b’intambara, bitemewe kandi bihanwa n’itegeko.

Yurii Pyvovarov, ambasaderi wa Ukraine i Dakar yahamagajwe n’iyo minisiteri gutanga ibisobanuro kuri iryo tangazo.

Nyuma yo kugenzura ibijyanye n’amategeko abigenda, ambasaderi yasabwe gukuraho iryo tangazo, nk’uko iyo minisiteri ribivuga.

Senegal iri mu bihugu 17 bya Africa byatoye ko ntaho bihagaze ku mwanzuro wo kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine no kubushyira mu kato muri diplomasi y’isi.

Ku cyumweru, Perezida Zelensky wa Ukraine yavuze ko bari gushyiraho uburyo bwo kwakira abanyamahanga bashaka kujya gufasha icyo gihugu.

Zelensky yagize ati: "Umuntu wese Iburayi no ku isi, ushaka kuza mu ngabo zacu yaza agahagararana n’abanya-Ukraine mu kurwanya abaduteye."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa