skol
fortebet

Ukurikiranyweho gukubita Perezida Macron urushyi basatse inzu ye basangamo imbunda n’igitabo cy Hitileri

Yanditswe: Thursday 10, Jun 2021

Sponsored Ad

Bivugwa ko abashinzwe iperereza babonye imbunda n’igitabo cya Hitler cyerekana politike ye y’urwango ku Bayahudi kizwi nka Mein Kampf mu nzu y’umwe mu bashinjwa gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron ubwo yari mu rugendo rw’akazi.

Sponsored Ad

Aba bagabo bombi bafite imyaka 28 bafatiwe hanze y’inzu irarwamo y’ishuri riri mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Ubufaransa.

Inzu babamo zarasatswe nyuma y’iki gitero ku mukuru w’igihugu cy’Ubufaransa mu karere ka Tain-l’Hermitage.

Iki gitabo n’izi ntwaro bivugwa ko byafatiwe mu nzu y’umugabo ukekwa ko yafashe amashusho y’iki gitero kuri Macron.

Mu bikoresho bivugwa ko byafatiwe muri iyo nzu, harimo inkota, icyuma gikoreshwa mu ntambara, hamwe n’imbunda yari atunze binyuze mu mategeko.

Kuwa Kabiri w’iki cyumweru,Umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yarihuse ajya gusuhuza abaturage benshi bari bakoraniye inyuma y’uruzitiro rw’ibyuma, umwe muri bo ahita amukubita urushyi, abamurinda bahita batabara.

Umuvugizi wa Perezida Macron ahakana amakuru avuga ko yari yaburiwe ko atagomba kwegera abo bantu.

Gabriel Attal ati: "Umukuru w’igihugu azakomeza kubonana n’abaturage b’Ubufaransa amaso ku maso, cyo kimwe n’abandi bagize leta".

Hashize amasaha make nyuma y’iki gitero, Perezida Macron yavuze ko ako ari "akantu gasanzwe" kandi ko "abantu b’intagondwa" badashobora kwemererwa guhagarika ibiganiro by’abanyagihugu.

Ni ba nde bakekwa?

Umugabo wa mbere ushinjwa gukubita umukuru w’igihugu, azwiho gukunda kumenya ibijyanye n’abantu bakomeye bagendera ku matwara ya kera, amateka y’ubutegetsi bwa cyami, hamwe n’ahahise h’Ubufaransa mu gihe cya "Moyen Âge/Middle Ages".

Kuri konte ye ya Instagram, yivuga ko ari mu Ishyirahamwe rihuza abaharanira amateka y’abahanga mu kurwana ku mugabane w’ u Burayi, hariho n’amafoto ye yambaye imyambaro yo muri Moyen Âge, afite n’inkota ndende.

Ariko nk’uko bivugwa n’umwe muri bagenzi be, Loïc Dauriac, "nta politike arimo", kandi ko n’ubwo yakubise Perezida ruriya rushyi atari kamere ye.

Uyu ushinjwa ko yakubise Macron, yumvikanye avuga n’ijwi riranguruye ngo "Montjoie na Saint-Denis! Ntitugikeneye ibya Macron".

N’ubwo yamukubise avuga n’amagambo yakoreshwaga mu gihe cya Moyen Âge, abakurkiranira hafi ibintu mu Bufaransa bakeka ko yarimo kwigana uwahoze akina urwenya rwo muri Moyen Âge, muri videwo yiswe Les Visiteurs (The Visitors) yasohotse kuva mu 1993.

Mbere gato y’ibyabaye, uyu mugabo yari ahagararanye n’abandi bagabo babiri barimo bagirana ikiganiro na televiziyo, aho umwe muri bo yavuze ati: "Hariho ibintu uba ushaka kumubwira [Macron] ariko bikanga...ihirikwa ry’Ubufaransa".

Inzu y’aba bantu bashinjwa iri mu karere ka Tain-l’Hermitage yarasatswe nyuma y’iki gitero cyo ku wa kabiri.

Uwa kabiri muri aba bagabo nawe avugwaho gukunda ubuhanga bwo kurwana bwo mu gihe cya Moyen Age.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa