skol
fortebet

Umubare w’Abanyamahanga bari kurwanira Ukraine wamenyekanye

Yanditswe: Saturday 25, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abarwanyi b’Abanyamahanga bari gufasha Ukraine guhangana n’Uburusiya bagera ku bihumbi 20 ndetse bava mu bihugu 50 byo hirya no hino ku isi.
BBC yavuze ko abanyamahanga ibihumbi 20.000 bari muri Ukraine gufasha icyo gihugu kurwana n’Uburusiya.
Bajya muri urwo rugamba kubera impamvu zitandukanye. Bamwe babwiye BBC zimwe muri zo ko bari no kurwanira Taiwan.
Umwe yagize ati "Ndi hano kurwanira ubwigenge no kwibohora.Undi yagize ati "Turwanira Demokarasi mu isi.Turwanya abakandamiza abakene. (...)

Sponsored Ad

Abarwanyi b’Abanyamahanga bari gufasha Ukraine guhangana n’Uburusiya bagera ku bihumbi 20 ndetse bava mu bihugu 50 byo hirya no hino ku isi.

BBC yavuze ko abanyamahanga ibihumbi 20.000 bari muri Ukraine gufasha icyo gihugu kurwana n’Uburusiya.

Bajya muri urwo rugamba kubera impamvu zitandukanye. Bamwe babwiye BBC zimwe muri zo ko bari no kurwanira Taiwan.

Umwe yagize ati "Ndi hano kurwanira ubwigenge no kwibohora.Undi yagize ati "Turwanira Demokarasi mu isi.Turwanya abakandamiza abakene.

Harimo abamaze kwica ndetse ngo muri izi ngabo harimo 2 baturuka mu Bwongereza.Aba basirikare ngo ntibagira ubwoba bakomeje guhangana n’Uburusiya.

BBC ivuga ko aba basirikare bose basinye amasezerano y’imikoranire.

Daile McGee amaze amezi menshi muri Ukraine ndetse mbere y’aho yari amaze imyaka 4 mu gisirikare cy’Ubwongereza.

Yagize ati "Nari nsigaye nkorana na Data mbere y’uko musezera nti "data ndagiye".Yavuze ko kuva bageze muri Ukraine bamaze kubura bagenzi babo 4.

Yakomeje ati "Ku bwanjye naje gufasha.Ndamutse mfuye gutyo,nta kundi."

Abarwanyi bashya bahabwa amabwiriza mashya kandi baba bazi ko uwo munsi ushobora kuba uwa nyuma ariko ngo biteguye gukomeza kugeza ku iherezo.

Abasirikare ba Ukraine bari mu mujyi wa Severodonetsk mu burasirazuba babwiwe kuhava, nkuko bivugwa n’umutegetsi mukuru wo muri ako karere.

Uyu mujyi ni wo urimo kwibandwaho n’Uburusiya mu gitero cyabwo kuri Ukraine, mu gihe bugerageza gufata ibice binini by’uburasirazuba bwa Ukraine.

Serhiy Haidai, Guverineri w’akarere ka Luhansk, yagize ati: "Kuguma mu birindiro bimaze amezi biraswaho ubudahwema [ubutaruhuka] ntibyumvikana".

Abasirikare b’Uburusiya bateye intambwe mu minsi ya vuba aha ishize ndetse bagose hafi uyu mujyi wose, n’umujyi bituranye wa Lysychansk.

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine - cyatangiye ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka - kimaze ibyumweru byinshi kirimo kwibanda kuri Severodonetsk n’umujyi bituranye wa Lysychansk.

Iyi mijyi ni yo ya nyuma isigayemo ibirindiro by’abasirikare ba Ukraine mu karere ka Luhansk, kamwe mu turere tubiri tugize akarere ka Donbas ko mu burasirazuba.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ibitari ukuri ko abavuga Ikirusiya bo muri Donbas bakorewe jenoside - imwe mu mpamvu z’ingenzi atanga zatumye atera Ukraine.

Ku wa kane, abasirikare b’Uburusiya bafashe ubundi butaka mu majyepfo ya Severodonetsk na Lysychansk, bituma habaho kugira ubwoba ko abasirikare ba Ukraine vuba aha bazagoterwa muri ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa