skol
fortebet

Umugore wambaye ubusa yateje akavuyo ku kibuga cy’indege

Yanditswe: Thursday 27, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa 14 Werurwe 2025, ku kibuga cy’indege cya Dallas Fort Worth, umugore witwa Samantha Palma yagize imyitwarire idasanzwe, akuramo imyenda yose maze agatangira guterana ibipfunsi no gukomeretsa abantu.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na TMZ, Palma yajombye keleyo abantu babiri, anaruma umuyobozi w’akabari.

Amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Palma atema televiziyo yerekana amatangazo, amena amazi mu kirere, anabyina mu buryo budasanzwe imbere y’abagenzi.

Abashinzwe umutekano bamusanze yihishe inyuma y’umuryango w’ubutabazi, yuzuyeho amaraso atari aye.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Palma yavuze ko atafashe imiti ye yagenwe kuri uwo munsi.

Uyu mugore akurikiranyweho icyaha cyo kugirira nabi abantu akoresheje intwaro, akaba yaranashyizwe mu kato k’abarwaye indwara zo mu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa