skol
fortebet

Umunsi w’Intsinzi:Putin yashinje ibihugu byo mu Burengerazuba gushaka gutera Uburusiya

Yanditswe: Monday 09, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin avuga ko ibihugu Byo mu Burengerazuba bw’isi byanze kumva Uburusiya kubera ko byari bifite izindi gahunda zirimo kubutera.
Mu ijambo yavugiye ku kibuga ’gitukura’ (PLace Roge/Red Square) i Moscou, Putin yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba birangajwe imbere na Amerika byarimo "bitegura gutera ubutaka bwacu, harimo na Crimée /Crimea".
Yabwiye ingabo ko intambara zirimo ubu zirimo kurwanira umutekano w’Uburusiya.
Yakomeje ijambo rye avuga ko "igikorwa kidasanzwe cya (...)

Sponsored Ad

Perezida Vladimir Putin avuga ko ibihugu Byo mu Burengerazuba bw’isi byanze kumva Uburusiya kubera ko byari bifite izindi gahunda zirimo kubutera.

Mu ijambo yavugiye ku kibuga ’gitukura’ (PLace Roge/Red Square) i Moscou, Putin yavuze ko ibihugu byo mu Burengerazuba birangajwe imbere na Amerika byarimo "bitegura gutera ubutaka bwacu, harimo na Crimée /Crimea".

Yabwiye ingabo ko intambara zirimo ubu zirimo kurwanira umutekano w’Uburusiya.

Yakomeje ijambo rye avuga ko "igikorwa kidasanzwe cya gisirikare" muri Ukraine cyari gikenewe kandi ko cyaziye igihe.

Avuga ko ari "umwanzuro nyawo" nk’igihugu cyigenga kandi gikomeye.

Putin yavuze kandi ko igihugu kizakora "ibishoboka byose" kigafata mu mugongo imiryango yose yagizweho ingaruka n’intambara ya Ukraine.

Ati: "Umusirikare uwo ari we wese upfuye adutera umubabaro".

OTAN/NATO ’akaga gakomeye’ ku Burusiya - Putin

Perezida Vladimir Putin avuga ko imyaka itatu ishize yaranzwe n’umwuka mubi n’ibindi bihugu by’i Burayi, hamwe na OTAN.

Avuga ko Uburusiya "bwasabye ibiganiro n’Uburayi, ariko ntibashatse kutwumva", akavuga kandi ko burimo butegura ibindi bihano kuri Donbas mu burengero bwa Ukraine, aho avuga ko ubu ibikorwa by’Uburusiya ari ho byibanze.

"I Kyiv bahora bavuga ko bashobora kubona intwaro za nikleyeri mu gihe OTAN yari yatangiye kwiga akarere katwegereye, ibi bikaba byarabonetse ko kari akaga ku gihugu cyacu no ku mipaka yacu. Ibintu byose byatwerekaga ko tugomba kurwana".

Hagati aho, ibihugu byinshi kw’isi n’amashyirahamwe mpuzamahanga nka ONU, bifata igitero cy’Uburusiya muri Ukraine ari igitero kinyuranyije n’amategeko.

Putin yasabye umunota wo kunamira Abarusiya bapfiriye mu ntambara ya kabiri y’isi yose ariko kandi n’abasirikare barimo bararwanira Uburusiya muri Donbas.

Nk’uko abatari bake bari babyiteze, nta kintu gikomeye yatangaje ku migambi yaba afite.

Ku ruhande rwe, Perezida Volodymyr Zelensky yasohoye video irimo ubutumwa yahaye abaturage mu kwizihiza intsinzi ku ba-Nazi b’Abadage mu ntambara ya kabiri y’isi yose, aho avuga ko igihugu cye kizatsinda intambara kirimo n’Uburusiya.

Zelensky avuga kandi ko Ukraine idashobora kurekura "agace na gato k’ubutaka bwacu" ngo kigarurirwe n’Uburusiya.

Ati: "Turimo turarwanira intsinzi nshya. Ni inzira itoroshye ariko nta gushidikanya dufite tugomba gutsinda".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa