skol
fortebet

Umurundi yafashwe agiye kurasira abantu mu rusengero muri Amerika

Yanditswe: Wednesday 10, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nkuko ababibonye babitangarije Televiziyo News 2 ikorera muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville byabereyemo, umugabo witwa Desire Baganda wari wicaye inyuma mu rusengero yahagurutse aho yari ari ajya imbere kuri alitari aho yahise akura imbunda mu rwubati atangira kuyitunga ku mbaga y’abari baje gusenga.
Amashusho ya kamera yo mu rusengero rw’Abapantekote rwa Nashville Light Mission, rw’Abarundi, byabereyemo yerekanye umuyobozi warwo Pasteri Ezekiel Emmanuel Nzojibwami asumira uwo (...)

Sponsored Ad

Nkuko ababibonye babitangarije Televiziyo News 2 ikorera muri Leta ya Tennessee mu mujyi wa Nashville byabereyemo, umugabo witwa Desire Baganda wari wicaye inyuma mu rusengero yahagurutse aho yari ari ajya imbere kuri alitari aho yahise akura imbunda mu rwubati atangira kuyitunga ku mbaga y’abari baje gusenga.

Amashusho ya kamera yo mu rusengero rw’Abapantekote rwa Nashville Light Mission, rw’Abarundi, byabereyemo yerekanye umuyobozi warwo Pasteri Ezekiel Emmanuel Nzojibwami asumira uwo Desire Baganda amuturutse inyuma amufata amaboko yombi bityo n’abandi bahita bamwunganira baramufata kugeza igihe polisi yaziye.

Polisi ya Nashville yemeje ko Desire Baganda w’imyaka 26, ubu uri mu maboko yayo, akurikiranyweho ibyaha 15 birimo icyaha cyo guteza urugomo no gushaka kugira nabi ukoresheje intwaro.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa