Umuryango wa Bobi Wine uri mu bwoba, umushoferi wabo yarashwe
Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018
Umuryango wa Robert Kyagulanyi benshi bazi nka Bobi Wine izina yamamayeho nk’ umuhanzi wo muri Uganda uri mu bwoba nyuma y’ uko umushoferi wabo Yasiin Kawuma arashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.
Mu butumwa umugore wa Bobi Wine, Barbara Kyagulanyi Itungo ufite akabyiniriro ka Barbie yashyize kuri facebook yavuze ko atazi aho umugabo we n’ abandi bantu 7 atazi aho bari kuko itumanaho rya telefone zabo ryanze.
Ati “Ku nshuti n’ umuryango, iri ni ijoro ry’ umukara. Nk’ uko mubizi mwese umushoferi wacu yarasiwe Arua arapfa. Ni umunsi w’ akababaro gakomeye”
Yakomeje agira ati “Kugeza ubu ntabwo nzi aho umugabo wanjye n’ itsina ry’ abantu 7 baherereye. Ntabwo turimo kubasha gutumanaho. Kubavugisha kuri telephone byanze, turimo kureba hanze amatwi twayabanguye ngo twumve inkuru yaturuka hanze”
Mu masaha yabanje Depite Kyagulanyi (Bobi Wine) yari yashyize kuri twitter ifoto ya Shoferi Kawuma ari mu bihe bya nyuma.
Ibi bibazo byabaye ubwo abaturage ba Arua barimo mu gikorwa cyo gutora umudepite ubahagarariye.
Dail Monitor yatangaje ko kuri uyu wa Mbere mu muhanda witwa Dorcus Inzikuru abashyigikiye umukandida Kassiano Wadri Kassiano utavugarumwe n’ ubutegetsi bagendaga imbere y’ umukandida Nusura Tiperu, wa National Resistance Movement (NRM).
Ako kanya isasu ryarashwe mu gikundi cy’ abashyigikiye umukandida Wadri kugira ngo bakwire imishwaro.
Iki gikundi cyahise gitera amabuye amashinzwe umutekano. Depite Kyagulanyi ni umwe mu banyapolitiki bari aho icyo gikorwa cyaberaga ari mu bashyigikiye umukandida Wadri. Perezida Yoweri Museveni ashyigikiye Madamu Tiperu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *