skol
fortebet

Umusaza yishe umuhungu we bapfa umunani

Yanditswe: Sunday 10, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda umusaza w’ imyaka 80 yishe umuhungu bapfa umunani (Isambu) yari yaramuhaye, akaza gushaka kuwumwambura umuhungu akamubera ibamba.
Uyu musaza Charles Katarakwenda atabwa muri yahise yombi na polisi ya Uganda ikorera mu mugi wa Kabale aho ibi byabereye.
Charles usanzwe akora akazi k’ ubuzamu, ku ishuri ryisumbuye rya Ndorwa mu mujyi wa Kabale yari amaze imyaka 2 ahaye umunani w’ ubutaka umuhungu we Andrew Ndyareeba w’imyaka 42 y’amavuko nyuma aza kwisubiraho ashaka (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda umusaza w’ imyaka 80 yishe umuhungu bapfa umunani (Isambu) yari yaramuhaye, akaza gushaka kuwumwambura umuhungu akamubera ibamba.

Uyu musaza Charles Katarakwenda atabwa muri yahise yombi na polisi ya Uganda ikorera mu mugi wa Kabale aho ibi byabereye.

Charles usanzwe akora akazi k’ ubuzamu, ku ishuri ryisumbuye rya Ndorwa mu mujyi wa Kabale yari amaze imyaka 2 ahaye umunani w’ ubutaka umuhungu we Andrew Ndyareeba w’imyaka 42 y’amavuko nyuma aza kwisubiraho ashaka kuwumwaka ari na cyo cyabaye intandaro y’ uru rupfu kuko umuhungu we yanze kuwumusubiza bikaza kubaviramo amakimbirane.

Umuturanyi wabo witwa Moses Tubaho, yavuze ko yabyukijwe n’urusaku mu masaha y’ ijoro ubwo uyu musaza yarwanaga n’umuhungu we bapfa aya makimbirane ariko bikaba iby’ubusa akahagera umusaza yamaze gutikura icumu umuhungu we yikubise hasi.

Uyu muhungu amaze guterwa icumu yajyanywe kwa muganda ariko biba iby’ ubusa birangira apfuye kuko yari yatakaje amaraso menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa