skol
fortebet

Umusirikare wa RDC warasiwe ku butaka bw’u Rwanda yiswe intwari mu kumusezeraho [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sgt Mokili Kingombe Bebe,wishwe n’Abapolisi b’u Rwanda ubwo yarengaga umupaka akinjira ku butaka bw’u Rwanda abarasa,yasezeweho na bagenzi be bamwise intwari ndetse bakavuga ko yapfuye ari gukora igikorwa cy’ubutwari.
Uyu musirikare wavutse ku wa 7 Nzeri 1985,yarashwe ku wa 17 Kamena 2022,ubwo yari yinjiye ku mupaka w’u Rwanda, akarasa ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, babiri muri bo bagakomereka.
Kuri uyu wa Mbere Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zakoze igikorwa cyo (...)

Sponsored Ad

Sgt Mokili Kingombe Bebe,wishwe n’Abapolisi b’u Rwanda ubwo yarengaga umupaka akinjira ku butaka bw’u Rwanda abarasa,yasezeweho na bagenzi be bamwise intwari ndetse bakavuga ko yapfuye ari gukora igikorwa cy’ubutwari.

Uyu musirikare wavutse ku wa 7 Nzeri 1985,yarashwe ku wa 17 Kamena 2022,ubwo yari yinjiye ku mupaka w’u Rwanda, akarasa ku Bapolisi b’u Rwanda bari ku burinzi, babiri muri bo bagakomereka.

Kuri uyu wa Mbere Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zakoze igikorwa cyo gusezera kuri uyu musirikare zise intwari,zimukorera akarasisi, bamuterera amasaluti mu kugaragaza ko yapfuye gitwari.

Uyu musirikare bivugwa ko yavanye ku rugamba umujinya ubwo M23 yari imaze kurasa umusirikare bari kumwe,aza ashinja u Rwanda kumwica ari nabwo yinjiye abapolisi barwo umwe muri bo agahita amurasa.

Abapolisi b’u Rwanda bamurashe birwanaho, ahita agwa muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa