skol
fortebet

Umutekano muke mu burasirazuba bwa DRC ukomeje kuba agatereranzamba

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Inyeshyamba za ADF ’zongeye kwica no gushimuta’ abantu

Sponsored Ad

Inyeshyamba za ADF ’zongeye kwica no gushimuta’ abantu

Sosiyete sivile yo mu ntara ya Ituri muri DR Congo iramagana ibitero bikekwa ko byakozwe n’inyeshyamba za ADF mu mpera z’iki cyumweru dusoje, bikicirwamo abantu bataramenyekana neza umubare.

Ibinyamakuru muri DRC bivuga ko abantu barenga 20 baburiwe irengero n’inzu zigera kuri 30 zigatwikwa mu gitero cya ADF kuwa gatandatu ahitwa Lumamisa muri teritwari ya Mambasa muri Ituri.

Dieudonné Lossa ukuriye sosiyete sivile muri Ituri yabwiye BBC ko muri iki gitero “tumaze kumenya ko hishwe abantu batanu, barimo abagore babiri n’abagabo batatu”.

Abantu benshi kugeza ubu baburiwe irengero, bikekwa ko bashimuswe n’izo nyeshyamba”.

Mu cyumweru gishize inyeshyamba za ADF, ziyitirira idini ya Islam, zavuzwe mu gitero kuri gereza y’i Butembo zifungura imfungwa zirenga 800 zirimo bamwe mu barwanyi bazo.

Hashize umwaka urenga ingabo za DRC n’iza Uganda zitangiye ibitero bya gisirikare zihuriyeho byo kurandura uyu mutwe washinzwe n’abarwanya ubutegetsi bwa Kampala.

Ibikorwa nk’ibi byakozwe n’ingabo zombi mu myaka umunani ishize ntabwo byaranduye uyu mutwe wa ADF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa