skol
fortebet

Umwami Khoisan yatawe muri yombi azira guhinga urumogi ku biro bya Perezida Ramaphosa

Yanditswe: Thursday 13, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abapolisi bo muri Afurika yepfo baranduye ibiti byinshi by’urumogi byari biteye hafi y’ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa i Pretoria.
Ibyo biti n’iby’abasangwabutaka bo mu gace ka Khoisan, bamwe muri bo bakaba bakambitse muri ako gace imyaka itatu.
Umuyobozi wabo, wiyita Umwami Khoisan [King Khoisan], yiziritse ku giti kinini cy’urumogi abapolisi bamujyana agifashe.
Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo induru ye ati: "Polisi ... mwatangije intambara".
Yakomeje agira ati: "Twabaga hano mu mahoro. (...)

Sponsored Ad

Abapolisi bo muri Afurika yepfo baranduye ibiti byinshi by’urumogi byari biteye hafi y’ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa i Pretoria.

Ibyo biti n’iby’abasangwabutaka bo mu gace ka Khoisan, bamwe muri bo bakaba bakambitse muri ako gace imyaka itatu.

Umuyobozi wabo, wiyita Umwami Khoisan [King Khoisan], yiziritse ku giti kinini cy’urumogi abapolisi bamujyana agifashe.

Ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo induru ye ati: "Polisi ... mwatangije intambara".

Yakomeje agira ati: "Twabaga hano mu mahoro. Turabaziye."

Yahise atabwa muri yombi.

We na bamwe mu basangwabutaka bagenzi be bafunzwe bazira "gucuruza dagga [urumogi],kuruhinga mu buryo butemewendetse no kutambara udupfukamunwa mu ruhame igihe babitegetswe n’abapolisi".

Muri 2018, iryo tsinda ryakambitse mu busitani bwo hanze y’ibiro bya perezida, hafi y’igishusho kinini cya Nelson Mandela, kugira ngo bamamaze ururimi rwabo.

Umugore wa King Khoisan yagaragaje uburakari kuri iki kibazo mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa IOL rwo muri Afurika yepfo.

Umwamikazi Cynthia ati: "Ndatakambye cyane.Perezida ntashaka kuza." kuvugana nabo.Yakomeje avuga ko abantu ba Khoisan bashaka kwemerwa gusa.

Abantu bteye uru rumogikubera impamvu z’ubuvuzi bwa kanseri n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Urumogi rwari rwatewe mu busitani bw’imboga.

Gukoresha urumogi ahantu hihariye ku muntu ku giti cye byaciwe muri Afurika yepfo muri 2018.

Khoisan ni abaturage ba Afurika yepfo bakuze kurusha abandi ariko ubu bagize umubare muto muri iki gihugu.

Umwami Khoisan yanze kurekura igiti cy’urumogi bamuterurana nacyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa