Urukiko rw’ikirenga rw’Amerika rwahagaritse iyirukanwa ry’Abanya-Venezuela bafunze
Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

Urukiko rw’ikirenga rw’Amerika rwategetse ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kuba buhagaritse kwirukana muri Amerika itsinda ry’Abanya-Venezuela bashinjwa kuba mu gico cy’abagizi ba nabi.
Umuryango uharanira ubwisanzure bw’abaturage wareze ubutegetsi bw’Amerika kuri uko kwirukana guteganyijwe kw’Abanya-Venezuela bafungiye mu majyaruguru ya leta ya Texas, Amerika ishaka kwirukana ishingiye ku itegeko ryo mu gihe cy’intambara ryo mu kinyejana 18.
Kuri uyu wa gatandatu, urukiko rw’ikirenga rwategetse ubutegetsi bw’Amerika kudakura mu gihugu imfungwa n’imwe muri izo "kugeza hatanzwe irindi tegeko ry’uru rukiko".
Donald Trump yohereje Abanya-Venezuela bo mu bico by’abagizi ba nabi muri gereza nini cyane yo muri El Salvador, ashingiye ku itegeko ryo mu mwaka wa 1798 ryitwa ’Alien Enemies Act’.
Iryo tegeko riha Perezida ububasha bwo gutegeka ifungwa cyangwa iyirukanwa mu gihugu ry’abavuka cyangwa abaturage b’ibihugu by’"abanzi" hatagendewe ku buryo busanzwe bukurikizwa.
Mbere, iryo tegeko ryakoreshejwe inshuro eshatu gusa, zose hari mu gihe cy’intambara.
Ryaherukaga gukoreshwa mu ntambara ya kabiri y’isi, ubwo abantu bakomoka mu Buyapani bafungwaga badaciriwe urubanza ndetse ababarirwa mu bihumbi bakoherezwa mu nkambi zo gufungirwamo.
Trump yashinje igico cy’abagizi ba nabi cyitwa Tren de Aragua cyo muri Venezuela "gukora, kugerageza, no gukangisha igitero cyangwa igitero cya kinyamaswa" ku butaka bw’Amerika.
Mu Banya-Venezuela 261 birukanwe bakoherezwa muri El Salvador kugeza ku itariki ya 8 Mata (4), 137 muri bo bakuwe muri Amerika hashingiwe kuri iryo tegeko rya ’Alien Enemies Act’, nkuko umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri Amerika yabibwiye igitangazamakuru CBS News, gikorana na BBC muri Amerika.
Ku itariki ya 15 Werurwe (3), urukiko rwo hasi rwabaye ruhagaritse uku kwirukanwa mu gihugu.
Mbere, urukiko rw’ikirenga rwanzuye ku itariki ya 8 Mata ko Trump ashobora gukoresha itegeko rya ’Alien Enemies Act’ mu kwirukana mu gihugu abashinjwa kuba mu gico cy’abagizi ba nabi, ariko ko abirukanwa bagomba guhabwa amahirwe yo kujurira.
Ikirego cyagejeje kuri iri tegeko ryo kuri uyu wa gatandatu ry’urukiko rw’ikirenga kivuga ko Abanya-Venezuela bafungiye mu majyaruguru ya Texas bamenyeshejwe mu Cyongereza ko bagiye kuvanwa mu gihugu, nubwo umwe muri bo avuga ururimi rw’Icyespanyole gusa.
Icyo kirego, cyatanzwe n’umuryango ACLU (American Civil Liberties Union), kinavuga ko abo bagabo batari babwiwe ko bafite uburenganzira bwo kujuririra icyo cyemezo mu rukiko.
Muri Mutarama (1) uyu mwaka, mu ijambo rye ryo ku nshuro ya kabiri nyuma yo kongera kurahizwa nka Perezida w’Amerika, Trump yasezeranyije "kurandura ibico byose by’abagizi ba nabi b’abanyamahanga bizana ubugizi bwa nabi bukomeye ku butaka bw’Amerika".
Ubutegetsi bw’Amerika bwakoresheje itegeko rya ’Alien Enemies Act’ mu kwirukana mu gihugu abakomoka muri Amerika yo hagati no muri Amerika y’amajyepfo, si Abanya-Venezuela gusa, bushinja kugira aho bahuriye n’ibico by’abagizi ba nabi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *