skol
fortebet

Zambia yafunze Abashinwa batatu kubera amahembe y’ inkura

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Zambia zataye muri yombi Abashinwa batatu n’ Abanyazambia 2 bafatanywe amahembe y’ inkura.
Kuri iki cyumweru tariki 30 Nyakanga nibwo aba uko ari batanu batawe muri yombi nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi wa Minisitiri w’ amashyamba n’ inyamaswa muri iki gihugu witwa Sakabilo Kalembwe.
Aba batanu bafatiwe mu mashyamba kari hafi y’ umupaka wa Zambia na Mozambique. Bari bafite amahembe 25 y’ inkura ahanye n’ ikilo 32 cy’ amahembe y’ inkura.
Minisiteri (...)

Minisiteri ishinzwe inyamaswa yatangaje ko itazi aho ibi biro 32 byavuye kuko nta nkura iheruka kwicirwa muri Zambia.

Ku wa Kabiri w’ icyumweru gishize undi Mushinwakazi yafatiwe ku kibuga cy’ indege I Johannesburg muri Afurika y’ epfo afite ibilo bigera kuri 20 by’ amahembe y’ inkura. Uyu mukobwa w’ imyaka 24 yari avuye I Lusaka muri Zambia yerekeza mu gihugu cya Hong Kong.

Mu myaka 40 ishize Zambia yari ifite inkura 12 000 magingo aya muri Zambia habarurwa inkura 1988, izindi zagiye zizimira kubera ubushimusi.

Amahembe y’ inkura agizwe n’ ibyo bita kératine iboneka mu nzara za muntu. Mu bihugu byo muri Aziya birimo n’ u Bushinwa amahembe y’ inkura afite agaciro kihagazeho. Muri ibi bihugu ikilo cy’ amahembe y’ inkura kigura ibihumbi 60 y’ amadolari y’ Amerika ni ukuvuga miliyoni 49 n’ ibihumbi 800 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Mu mwaka wa 1977 nibwo ubucuruzi bw’ amahembe y’ inkura bwahagaritswe gusa ntibyashyize iherezo mu iyicwa ry’ izi nyamaswa.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo inkura 10 zagaruwe mu Rwanda nyuma y’ imyaka 10 yari ishize izi nyamaswa zitaharangwa. Izi nkura 10 zavuye mu magepfo y’ Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa