skol
fortebet

Buruse ku bifuza kwiga ibyo kuyobora indege

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo Nyafurika gishinzwe umutekano no kuyobora ingendo z’indege (ASECNA), Ishami ry’u Rwanda, cyageneye buruse abifuza kwiga amasomo yo kuyobora indege mu ishuri nyafurika ry’ubumenyi bw’ikirere n’indege za gisivili.

Sponsored Ad

Iri shuri rizwi nka EAMAC (Ecole de la Météorologie et de l’Aviation Civile) riherereye i Niamey muri Niger. Ryashinzwe mu 1963.

Apollin Komguem Magni uhagarariye ASECNA mu Rwanda, yatangaje ko abifuza guhatanira iyi buruse basabwa kuba bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 21 na 29.

Ikindi uhatanira iyi buruse asabwa ni ukuba yarize imyaka ibiri muri kaminuza cyangwa yararangije icyiciro cyayo cya kabiri mu masomo arimo Imibare, Ubugenge, Engineering, ikoranabuhanga, Ibinyabuzima, Ubutabire na Electronics cyangwa akaba yararangije muri IPRC.

Ubuyobozi bwa ASECNA mu Rwanda bwatangaje ko igihe ntarengwa cyo kwiyandikisha ku rubuga www.eamac.ne ari tariki ya 22 Werurwe, itariki zo kumenyesha abakandida batoranyijwe ni iya 3 n’iya 4 Kamena 2024.

Busobanura kandi ko abazahabwa iyi buruse, nibarangiza kwiga muri EAMAC, ASECNA izabaha akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa