skol
fortebet

2016, Rubavu hafatiwe imodoka 22 na moto 12 bitwaye magendu

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri uyu mwaka wa 2016 mu karere ka Rubavu hafashwe imodoka 22 zari zitwaye ibicuruzwa bya magendu, na moto 12 zari zitwaye ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi n’ibindi bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba CIP Theobard Kanamugire, avuga ko izi magendu zagiye zigaragara zari ibicuruzwa bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ibindi bitandukanye byinjiraga bidasoze mu rwego rwo kunyereza imisoro.
Yagize ati “Ibi byaha (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda itangaza ko muri uyu mwaka wa 2016 mu karere ka Rubavu hafashwe imodoka 22 zari zitwaye ibicuruzwa bya magendu, na moto 12 zari zitwaye ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba CIP Theobard Kanamugire, avuga ko izi magendu zagiye zigaragara zari ibicuruzwa bivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ibindi bitandukanye byinjiraga bidasoze mu rwego rwo kunyereza imisoro.

Yagize ati “Ibi byaha byagaragayemo ubufatanyacyaha hagati y’abacuruza mu buryo butemewe, bacuruza ibitemewe, n’abatwara ibinyabiziga bagamije inyungu zabo. Ariko ubu turasaba abamotari n’abatwara imodoka kujya baduha amakuru, hari ubwo waba utazi ibyo umugenzi afite ariko igihe ubimenye tumenyeshe.”

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu mu karere ka Rubavu buvuga ko bugiye gukomeza ubukangurambaga bugamije ubufatanye hagati y’abatwara ibinyabiziga n’abaturage, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abacuruza magendu, ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi n’inzoga zitemewe kandi zitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu ndetse hanarwanywa inyerezwa ry’imisoro.

Bamwe mu batwara ibinyabiziga cyane abatwara moto, bemera ubufatanyacyaha mu gutwara abantu bafite ibiyobyabwenge, abandi bagahamya ko baba batazi ibyo abo batwaye bahetse mu bikapu.

Aba bamotari bemereye Polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu muri rusange ko bagiye kujya bashishoza, kandi bagatanga amakuru ku muntu baketse ko atwaye ibicuruzwa bitemewe mu gihugu.

Sentibagwe Gafora, umuyobozi w’amahuriro y’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rubavu, avuga ko uruhare rw’abamotari mu gutwara magendu no gutwara abacuruza ibiyobyabwenge, gusa avuga ko nyuma y’ingamba bafashe ubu bigenda bigabanuka ku buryo bugaragara.

Yagize ati “Ibi byaha byagiye bigaragara turabyemera ariko twisubiyeho nta bwo bikimeze nka mbere bigenda bihinduka, ubu icyo tugiye gukora ni ukujya dushishoza aho duketse tugatanga amakuru ari na byo nshishikariza umuntu wese utwara ikinyabiziga.

Twe nta bwo dukunda gutwara za magendu ahubwo ibiyobyabwenge birimo urumogi tugiye kubirwanya kandi n’abo dukorana umwuga bazabigaragaramo tuzabatanga.”

Abaturage bo muri aka karere gahana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho ibyinshi muri ibi bicuruzwa bituruka, bibukijwe ko magendu yangiza ubukungu bw’igihugu rimwe na rimwe ikaba yakwangiza ubuzima bw’abaturage mu gihe iyo magendu itanujuje ubuziranenge, urumogi narwo rukaba rwangiza ubuzima bw’urunywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa