skol
fortebet

2016: Ruswa yariyongereye cyane, abayitangaho amakuru baragabanyuka

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ amarengane, ishami ry’ u Rwanda( TI- Rwanda) bwagaragaje ko muri 2016, ruswa yiyongereyo ku kigero cya 6, 9%.
Ishyirwa ahagaragara ry’ ubu bushakashatsi ryahuriranye n’ isozwa ry’ icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumbira no kurwanya ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo.
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International (TI) Rwanda wamuritse ubushakashatsi wagaragaje ko muri uyu mwaka ruswa (...)

Sponsored Ad

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’ amarengane, ishami ry’ u Rwanda( TI- Rwanda) bwagaragaje ko muri 2016, ruswa yiyongereyo ku kigero cya 6, 9%.

Ishyirwa ahagaragara ry’ ubu bushakashatsi ryahuriranye n’ isozwa ry’ icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumbira no kurwanya ruswa n’ ibyaha bifitanye isano nayo.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International (TI) Rwanda wamuritse ubushakashatsi wagaragaje ko muri uyu mwaka ruswa yazamutse cyane.

Mu gukora ubu bushakashatsi ngarukamwaka ku miterere ya ruswa ntoya mu Rwanda yitwa “Rwanda Bribery Index” muri uyu mwaka wa 2016 habajijwe abantu 2 373 bo hirya no hino mu gihugu, barimo abagabo 51% n’abagore 49%, kandi 75% bakaba abo mu bice by’icyaro.

Ubu bushakashatsi muri uyu mwaka bwashingiye kuri serivisi, abenshi mubo abashakashatsi bakuyeho amakuru bari hagati y’imyaka 18 na 39 kuko bangana na 68%, kandi abenshi ab’amikoro macye, babona amafaranga ari munsi y’ibihumbi 10 ku kwezi.

Ubu bushakashatsi bwa TI Rwanda buragaragaza ko ruswa yavuye kuri 17.5% mu mwaka ushize ikagera kuri 24.4% muri uyu waka wa 2016.

Umunyamabanga uhoraho wa Transparency International (TI) Rwanda, Appolinaire Mupiganyi amurika ubu bushakashatsi yavuze ko hagendewe ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bari hejuru y’imyaka 18, ngo byibura abantu barenga 1 500 000 bahuye na ruswa muri uyu mwaka.


Ingabire Marie Immacule, umuyobozi wa TI- Rwanda

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie yagaragaje impungenge ku kuba ruswa ikomeje kuzamuka, ndetse n’abayitangaho amakuru bakamanuka.


Umunyamabanga uhoraho wa Transparency International (TI) Rwanda, Appolinaire Mupiganyi amurika ubu bushakashatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa