skol

“2016, ubukungu bw’ Isi bwari bwifashe nabi, ubw’ u Rwanda ntabwo bwahungabanye cyane” BNR

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Banki Nkuru y’ u Rwanda BNR ivuga ko muri 2016, ubukungu bw’ Isi butari byifashe neza nyamara ngo nubwo bineze gutyo ngo ubw’ u Rwanda ntabwo bwahungabanye cyane.
Ibi banki nkuru y’ u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017.
Ibi BNR ibishingira ku kuba muri 2015 umusaruro mbumbe w’ u Rwanda wari 6,9% naho 2016 ukaba 6,5%. Ngo ikunyuranyo kirimo ntabwo ari kinini.
Iyi banki ivuga ko muri 2016 ubukungu bw’ Isi muri rusange bwadohotse kugera ku kigero cya 3,1% (…)

Banki Nkuru y’ u Rwanda BNR ivuga ko muri 2016, ubukungu bw’ Isi butari byifashe neza nyamara ngo nubwo bineze gutyo ngo ubw’ u Rwanda ntabwo bwahungabanye cyane.

Ibi banki nkuru y’ u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017.

Ibi BNR ibishingira ku kuba muri 2015 umusaruro mbumbe w’ u Rwanda wari 6,9% naho 2016 ukaba 6,5%. Ngo ikunyuranyo kirimo ntabwo ari kinini.

Iyi banki ivuga ko muri 2016 ubukungu bw’ Isi muri rusange bwadohotse kugera ku kigero cya 3,1% buvuye ku kigero cya 3,2% muri 2015. Bivuze ko ubukungu bw’ Isi bwagabanyutseho 1%. Ibi bisobanuye ko ubukungu bw’ u Rwanda bwagabanyutseho 0,4% mu gihe ubukungu bw’ Isi bwagabanyutseho 1%.

Iyi banki ivuga ko icyatumye ubukungu bw’ Isi muri rusange bugabanyuka ari ibibazo birimo icyorezo cya Ebola, amapfa, intambara, n’ ibindi.

BNR ivuga ko uburyo abagore bitabira kwaka inguzanyo bukiri hasi. Ivuga kandi ko biteganyijwe ko ubukungu bw’ Afurika yo munsi y’ ubutayu bwa Sahara muri 2017 buziyongera ku kigero cya 2,8%. Ni mu gihe muri 2016 bwari bwagabanyutse ku gipimo cya 1,6% bivuye kuri 3,4% muri 2015.

Guverneri wa Banki Nkuru y’ u Rwanda avuga idohoka ry’ ubukungu muri Afurika no ku Isi muri rusange nta ngaruka ryagize ku Rwanda.

Muri 2016 agaciro ku ibyo u Rwanda rwohereza hanze kazamutseho 7,1%, ku rundi ruhande ibyaguzwe hanze byamanutseho 2,7%.

Ku wa mbere tariki 20 Gashyantare 2017 Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri BNR Dr Thomas Kigabo yabwiye abanyamakuru ko amafaranga atabuze cyokora yemera ko umuvuduko w’ ubwiyongere bwayo wagabanyutse.

Yagize ati "Ntabwo amafaranga yabuze, icyagabanyutse ni umuvuduko w’ ubwiyongere bw’ amafaranga. Muri 2015 amafaranga y’ u Rwanda yari yiyongereho 20%, muri 2016 ntabwo mfite imibare neza ariko yiyongereyeho munsi y’ 10%"

Dr Kigabo yavuze ko ibi bitavuze ko amafaranga y’ u Rwanda yagabanyutse kuko ayo muri 2016, aruta ayo muri 2015 ho hejuru y’ 8%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa