skol

Abadepite bagaragaje ihohoterwa rikorerwa abakobwa mu mashuri, mu nsengero no mu tubari

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore batabarije abakobwa n’abandi bakozi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi, basaba ko inzego zibishinzwe zirushaho kubikurikirana.

Byagarutsweho mu biganiro abo badepite bagiranye na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo kuri uyu wa 22 Mutarama 2026.

Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko abakobwa bakora mu bigo by’abigenga bikiri bito bakorerwa ihohoterwa bityo ko bakwiye kwitabwaho by’umwihariko.

Yifashishije urugero rw’umukobwa uheruka gutanga ubuhamya yifashishije imbuga nkoranyambaga agaragaza ko ubwo yakoraga mu kabari mugenzi we yamufashe ku ibere kandi ko nubwo we yahavuye hari abandi bana benshi bahohoterwa.

Mukabalisa yakomeje agaragaza ko kenshi usanga bigoye ko umukobwa wakozwe ku ibere cyangwa ku kibuno n’umukoresha we yajya kumurega muri RIB.

Ati “Iyo tuvuze ngo batange ibirego, kuvuga ngo bajye kuri RIB biroroshye, ariko se mu buryo bufatika, umukoresha niba umuciyeho akagukubita urushyi ku kibuno, akagufata ku ibere uwo mwana arahaguruka ajye kuri RIB? Arabigenza ate? Iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa ku bakozi bato bari mu nzego zikizamuka nka restaurants, utubari twabigenza gute, kugira ngo na bo barindwe n’amategeko?”

Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, Nabahire Anastase, yavuze ko abaturage usanga batunga agatoki no mu nzego z’ibanze ko harimo ruswa by’umwihariko mu rwego rwa DASSO, Irondo, abakora mu bijyanye n’ubutaka, abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, abashinzwe amakoperative n’abandi batandukanye.

Depite Gihana Donatha yagaragaje ko hari n’ibikorwa biganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina usanga bikorerwa mu kazi birimo nko kubwirwa amagambo atari meza, gukorakorwa n’abakoresha cyangwa abakozi bagenzi babo n’ibindi bikwiye kurwanywa.

Depite Kanyange Phoibe we yavuze ko ruswa kuri ubu usanga no mu nsengero yaragezemo, ibintu biteye impungenge kuko usanga Abanyarwanda bose bagirira icyizere abanyamadini.

Ati “Ubisanga no mu matorero. Usanga afite amashuri, amavuriro, amahoteli kuri amwe n’amwe. Hariya uhasanga icyenewabo, usanga batagira uburyo bakora ibintu, nk’umukozi urimo ni umugore w’umugabo, barumuna be, babyara be na nyina wabo…hari amatorero atanga buruse ugasanga umwana bamwohereje hanze, pasiteri amusanzeyo akamutera inda. Kubera rero bamufashije ari nka buruse akaba nk’umugore we. Ese iyi politiki yo kurwanya ruswa igarukira mu bakozi ba Leta, ariko mubikorera mu bicukumbura mute?”

Ku bijyanye n’amadini Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine, yavuze ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, ruyakurikirana umunsi ku wundi ariko ko bagiye kwimakaza imikoranire igamije guca burundu ibyuho bya ruswa kandi bagakurikiza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Ku bakobwa bakora mu nzego zijyanye no kwakira abantu nko muri Restaurants, mu kabari n’amahoteli, Amb. Nkulikiyinka yavuze ko ari ikibazo gikomeye ariko kiri gushakirwa umuti.

Ati “Ni ikibazo gikomeye, twari turimo no kuganira na Minisitiri w’Ubutabera ndi kumubwira ko tugomba guhana abagabo. Turacyabiganiraho, ikibazo kirahari ariko na none umugabo umukozeho usanga avuga ngo ntacyo namukozeho. No kumwumvisha ko no kumukoraho na byo atabyemerewe ni ubukangurambaga bugomba gukorwa.”

Yongeho ko “Umwana ugiye gukora hariya ntabwo ari cyo kiba kimujyanye, abagabo bakamenya aho bagomba guhagararira n’ibyo batemerewe gukora ariko na wa mwana w’umukobwa akubakirwa ubushobozi…kubasobanurira bakiri no mu ishuri ko uwo mugabo atamufiteho uburenganzira.”

Amb Nkulikiyinka yasobanuye ko kimwe mu bisubizo birambye kuri ruswa ari gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba ibyangombwa na serivisi bizaca intege abafite umutima wo kwaka no gusaba ruswa.

Abadepite batabarije abakobwa bakorerwa ihohoterwa mu kazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa