skol
fortebet

Abadepite bishyurije ibitaro byambuwe asaga miliyari 1.2 Frw

Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta bagaragarije Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko hari umwenda wa miliyari 1 n’asaga miliyoni 288 z’amafaranga y’u Rwanda, ibitaro bya Leta bitandukanye biberewemo, kubera ko byavuye abaturage ariko ntibyishyurwe.

Sponsored Ad

Babigarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025, mu kiganiro bagiranye na Minisiteri y’Ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, cyagarukaga ku mikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 n’impanzirizamushinga y’iy’umwaka wa 2025/2026.

Depite Mukamwiza Gloriose yagaragaje ko icyo kibazo cy’umwenda kimaze igihe kandi ibitaro bitandukanye bitishyurwa serivisi z’ubuvuzi bw’abarwayi badafite ubwishyu, bikaba intandaro yo gutanga serivisi mbi.

Yagize ati: “Ibitaro bya Leta bihuriye ku bibazo bya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abadafite ubwishyu, hari kandi n’abandi bantu bavurwa ntibishyure, bikaba byarateje umwenda wa miliyari imwe na miliyoni 288 n’ibihumbi 219 na 388.”

Perezida w’iyo Komisiyo, Hon Uwamariya Odette na Hon Mukamwiza babajije Minisiteri y’Ubuzima niba iki kibazo igitekerezaho ku buryo cyanagenerwa ingengo y’imari mu 2025/26.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yamereye Abadepite bagize PAC ko icyo kibazo gihari, kandi imyenda y’ibitaro yose bagiye kwegeranya amadosiye bareba ibitarishyurwa byose byishyurwe.

Yagize ati: “Imyenda yagiye igaragaza ibitaro bifitiwe imyenda, turaza kubyandika tubikurikirane kuko hari ibiriho, bikarangira. Yavuze ko hagiye gusuzumwa ukwiye kujya yishyuza abaturage bavuwe mu buryo bunoze, kandi n’abishyura bakishyura nta mananiza.”

Dr. Nsanzimana yumvikanishije ko hari ibibazo bijyanye n’imibereho y’abaturage bijyanye n’ubuvuzi bakorana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINICOM) ndetse n’iy’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) mu kubikemura, bityo n’uyu mwenda uzishyurwa w’ibitaro muri iyi nzira.

Yagize ati: “Hari ibyo twakoranaga na MINALOC n’Uturere mu ngengo y’imari twishyuraga ibibazo bijyane n’imibereho y’abaturage gusa wasangaga bidahura n’amafaranga aba yabitanzweho ariko icyo twari twakiganiye n’inzego MINALOC na MINECOFIN turaza kongera kukinoza kugira ngo ibitaro bidahomba.”

Mu bihe bitandukanye mu Rwanda hari abaturage bakunze kwinubira gufatwa bugwate n’ibitaro, kubera ko babuze ubwishyu bw’ubuvuzi bakorewe, bitewe n’amikoro make, bakifuza ko ibi bitaro byajya bibarekura bagataha bakazishyura buhoro buhoro.

Icyakora ubuyobozi bw’ibitaro bwo bwagaragaje kenshi ko iyo abaturage bananiwe kwishyura ibitaro byandikira ubuyobozi bw’Uturere bakomokamo ariko ugasanga ntibugire icyo bugize icyo bubikoraho.

Icyemezo cyo gufata bugwate abaturage babuze ubwishyu, Minisiteri y’Ubuzima yakunze kucyamaganira kure, kuko kinyuranyije n’amabwiriza yayo, yo kurengera uburenganzira bw’abarwayi cyangwa ababaha serivisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa