skol
fortebet

Abagore b’i Rwamagana batangiye kuzibukira ka manyinya: Umusaruro w’irondo rya ba mutima w’urugo

Yanditswe: Thursday 08, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abagore bo mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, bishyiriyeho irondo rikorwa na bo gusa, rigamije gukangurira bagenzi babo batita ku miryango yabo, gutaha kare bakaganiriza abana aho kugorobereza mu tubari.

Sponsored Ad

Iri rondo rizwi nk’irya mutima w’urugo rikorera mu Murenge wa Mwulire wose ariko ryatangiriye mu Mudugudu wa Rubiha mu Kagari ka Bushenyi.

Abagore bakora iryo rondo ni abakorerabushake. Bahera saa 18:00 bakageza saa 20:00 z’umugoroba bakabikora nta gihembo bategereje.

Banadodesheje imyenda baba bambaye kugira ngo abababonye babamenye, bazenguruka udusantere bari hagati ya batandatu n’umunani.

Baba bagenda bareba abagore bari mu tubari bakabakebura, bakabereka ibyiza byo gutaha bagasanga abana, mu buryo bwo guteza imbere umuryango.

Muhayewera Wivine uyobora irondo ryo mu Kagari Bushenyi ari na ho ryatangiriye, yabwiye IGIHE ko bahisemo gukora ku gitekerezo bagize nyuma yo kubona ibibazo byinshi bari bafite.

Ati “Twari dufite ikibazo cy’imirire mibi mu bana kiri mu miryango imwe n’imwe, twari dufite kandi ikibazo cy’abana baterwa inda zitateganyijwe bitewe n’uburangare bw’ababyeyi batindaga mu kabari ukabona ko kwita ku muryango bigorana.”

Nyuma yo gusesengura ibyo bibazo no kubiganiraho bitomoye, abo bagore bafashe umwanzuro wo gushaka abakorerabushake b’ababyeyi bakabafasha mu irondo rya mutima w’urugo.

Uwizeye Marie Louise ubarizwa mu irondo ryo mu Mudugudu wa Rubiha unamaze imyaka ibiri aryitabira, yavuze ko umugore basanze mu kabari mu masaha y’ijoro bamujyana hanze bakamuganiriza, ejo bakongera bakamusura bakamwereka ibibi byo gusiga abana akajya kugorobereza mu kabari.

Ati “Abenshi barabyumva kuko tuba tubifuriza ibyiza, ubu icyo nishimira ni uko nta makimbirane akiboneka mu kagari kacu atewe n’abagore babaga basinze.’’

Nyinawumuntu Nelly ufite abana barindwi, yabwiye IGIHE ko irondo rya mutima w’urugo ryamufashije cyane nyuma y’aho yakundaga kugorobereza mu tubari agataha yasinze ntamenye uko abana be biriwe.

Abagize iri rondo baramuganirije abanza kubasuzugura ariko ntibacika intege kugeza ubwo abonye inyungu zo kuganira n’abana be no guha umwanya abagize umuryango muri rusange.

Ati “Ubu nsigaye ngorobereza mu rugo mu gihe kera nari umuntu utamenya abana banjye, nsigaye menya ko abana banjye bariye, nkamenya ibyo bize uwo munsi mu gihe mbere abana ari bo bitekeraga batashye, ubundi bakanabibura nagiye kuyanywera. Ndashimira aba babyeyi rero ko bankebuye.’’

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwulire, Zamu Daniel, yavuze ko nyuma y’umusaruro watanzwe n’iryo rondo mu Mudugudu wa Rubiha, bahisemo kuritangiza mu Murenge wose ndetse impinduka ryatanze zirigaragaza.

Uyu muyobozi yavuze ko atari abagore gusa rikebura kuko n’abagabo babaye imbata y’agacupa basigaye babaganiriza ku kuntu bagabanya izo nzoga bakita ku muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa