Abahinzi bakoresha nabi ubutaka n’umusaruro w’ibihingwa bashyiriweho ibihano bikakaye
Yanditswe: Monday 09, Feb 2026
Guverinoma y’u Rwanda yemeje umushinga w’itegeko rishya rigenga ubuziranenge bw’umusaruro w’ibihingwa, rigamije kugenzura no guhana abakora ubuhinzi mu buryo butubahirije amategeko ndetse n’amabwiriza agenga uyu mwuga.
Aba barimo abahinzi bakoresha nabi ubutaka, abacuruza imbuto mbi, abakoresha ifumbire n’imiti yica udukoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kutubahiriza amabwiriza yo kurinda ibihingwa.
Uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 28 Mutarama 2026, ukaba ugitegereje kugezwa mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo utorwe.
Leta ivuga ko iri tegeko rigamije gukuraho icyuho cyari kiri mu mategeko, cyatumaga abakora amakosa mu rwego rw’ubuhinzi badahanwa.
Mu ngingo z’ingenzi zigize uyu mushinga w’itegeko, harimo guhana umuhinzi uhinga mu buryo butuma hakwirakwira udukoko n’indwara byangiza imyaka, cyangwa umuhinzi uhinga mu buryo buteza isuri n’iyangirika ry’ubutaka. Abakora aya makosa bazajya bahabwa ibihano bizagenwa n’iteka rya Minisitiri ushinzwe Ubuhinzi.
Leta ishimangira ko gukoresha ubutaka nabi bigira ingaruka zikomeye ku musaruro, ku bidukikije no ku buzima bw’abaturage, bityo hakenewe amategeko akomeye ashyira umurongo mu buhinzi bugamije iterambere rirambye.
Uyu mushinga w’itegeko kandi uteganya ibihano ku bakoresha ifumbire n’imiti yica udukoko (agrochemicals) mu buryo bushyira ubuzima bw’abantu cyangwa ibidukikije mu kaga.
Umuntu uzafatwa akora bene ayo makosa ashobora gucibwa ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 na miliyoni imwe, cyangwa agahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’umwaka umwe.
Kwinjiza mu gihugu, gusohora, gukora cyangwa gucuruza imiti yabujijwe, bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka itatu, n’ihazabu iri hagati y’amafaranga ibihumbi 500 na miliyoni eshanu. Ukoze insubiracyaha azajya ahanishwa ibihano byikubye kabiri ndetse anabuzwe burundu gukorera muri uru rwego.
Gucuruza imiti y’ubuhinzi itujuje ubuziranenge, itanditswe cyangwa yarengeje igihe cyo gukoreshwa, kimwe no kugurisha imiti igengwa n’amategeko nta burenganzira ubikora abiherewe, bizajya bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mushinga w’itegeko unagaruka ku gucuruza imbuto zidafite ubuziranenge, kugurisha imbuto zitahawe icyemezo, izarengeje igihe n’ubundi buriganya burimo kuzivanga n’ibindi bintu, bizajya bihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni mu gihe ufite imbuto n’ibindi bihingwa yandikishije ariko akabikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko azajya ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni zirindwi na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Innocent Namuhoranye, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abacuruzi b’Imbuto mu Rwanda (NSAR), yabwiye The New Times ko gushyiraho ibi bihano mu itegeko ry’Igihugu ari ingenzi mu gutuma urwego rw’ubuhinzi rukora kinyamwuga.
Ati “Mu gihe nta bihano bihari, umuntu ashobora kugurisha imbuto y’undi ayitirira ikigo cye nta ngaruka. Ibi bituma abashoramari n’abashakashatsi bateza imbere imbuto nshya bacika intege.”
Ku ruhande rwa Leta, Patrick Karangwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yavuze ko uyu mushinga w’itegeko utagamije guhana gusa, ahubwo no kurinda urwego rw’ubuhinzi n’abarukoramo.
Ati “Ibihano ntibisimbura izindi ngamba zo gufasha abahinzi nk’ubwishingizi bw’ibihingwa, ahubwo bigamije gukuraho icyuho cyatumaga abica amategeko babikora nta ngaruka.”
Uyu mushinga w’itegeko kandi uteganya ibihano ku byaha bijyanye no kurinda umusaruro w’ibikomoka mu buhinzi nko kutubahiriza amabwiriza y’inzego zibishinzwe, cyangwa gukora uburiganya n’inyandiko mpimbano.
Ibi bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kongera umusaruro w’ibihingwa ku kigero cya 50% mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), izarangira mu mwaka wa 2028/2029.
Abayobozi mu rwego rw’ubuhinzi bagaragaza ko gushyiraho amategeko akomeye, arengera ubutaka n’umusaruro, ari imwe mu nkingi zizafasha kugera kuri iyo ntego.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *