Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) , yagaragaje ko kugeza ubu habarurwa abagore bafite abana bagera kuri 328 bari mu magororero ya Nyarugenge, Nyamagabe,Musanze na Ngoma.
Ni mu gihe abana 44 barengeje imyaka batatu, bakibana na ba Nyina mu magororero mu gihe hagishakishwa uko bafashwa kubona imiryango ibakira.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Gashyantare 2026, ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside mu Nteko ishingamategeko y’u Rwanda, yagiranaga ibiganiro na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu mwaka wa 2024/2025.
Komisiyo yibanze ku bibazo byagaragaye aho hari abana bari kumwe na banyina mu magororero kandi barengeje imyaka itatu.
Isusuzuma riheruka gukorwa n’Ikigo Gishinzwe Kurengera umwana NCDA, ryakozwe mu Ugushyingo 2025, ryagaragaje ko kuri ubu mu magororero harimo abana 328 babana na ba nyina kandi harimo 44 barengeje imyaka itatu .
Igororero rifite abana benshi ni Nyarugenge, rifte abana 114, hagakurikiraho Nyamagabe, Musanze na Ngoma.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF),Uwimana Consolée , yagaragaje ko habaye icyuho cy’uko hari imiryango imwe yanze kwakira abo bana kubera ibibazo bitandukanye aho abo bana bafite ibibazo birimo ubumuga n’uburwayi bw’umutima.
Ati “Iyo umwana agiye kwegera imyaka itatu, habaho kwegera umubyeyi umufite muri gereza akaganirizwa, akumvishwa ibyiza by’uko umwana asubira mu muryango,iyo adafite umuryango leta imufasha gushaka ba Malayika Murinzi. Iyo umuryango umaze kuboneka rero habaho gukorana na NCDA, na RCS, nyuma hakazagira igihe cyo kumusohora mu igororero.”
Yakomeje ati ” Kuba barabasuwe bakagaragaza ko barangeje imyaka itatu ntabwo babuze aho bajya, hari igihe bigorana guhita haboneka umuryango ubakira harimo umwana ufite ubumuga ariko nabo hari ukuntu bigenda bikorwa imiryango ikabakira.”
Abadepite banagaragaje ko ababyeyi batwite n’abafite abana bato bafite ibyaha byoroheje harebwa uburyo batajya bafungwa ahubwo harebwa ubundi buryo bahanwa.
Ikindi Abadepite bagaragaje ni uko ba Malayika Murinzi bakira abo bana hari ubwo babikora bagamije kubikuramo inyungu .
Kuri iki kibazo, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana NCDA, Ingabire Assoumpta , yavuze ko hari gutekerezwa uburyo umubyeyi ufite umwana ukiri muto yajya ahabwa imirimo nsimburagifungo cyangwa yaba yamaze kurangiza kimwe cya kabiri cy’igihano yahawe akarekurwa.
Ati ” Nibyo Minisiteri y’Ubutabera izatanga umurongo kandi bazagabanya umubare w’abantu bafunzwe, bitewe n’ibyaha yakoze akaba yahanwa mu bundi buryo . Hari gahunda yuko abantu bazajya bakora imirimo nsimburagifungo cyangwa agafungwa kimwe cy kabiri cy’imyaka yakatiwe, ubundi agataha. ”
Ingabire avuga ko iyo umubyeyi wari ufunzwe iyo afunguwe arangije igihano ashobora guhabwa umwana we ariko hamaze kugenzurwa niba afite ibyagombwa by’ibanze mu kurera umwana.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside , Madina Ndangiza, yagaragaje ko mu gihe umwana wari uri kumwe n’umubyeyi mu igororero ariko agahabwa umuryango umurera cyangwa Malayika Murinzi, akwiye kujya yitabwaho byihariye.
Ati ” Twasabye ko bakwitabwaho mu buryo bwihariye, kuko uwo mwana haba hari usubiye mu muryango mugari , hari ugiye kwa Malayika Murinzi, kubakurikirana rero nk’icyiciro cyihariye cy’abana batari kumwe na ba nyina, batwemereye ko bagiye kubikora.”
Itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda ryerekana ko umwana ufite imyaka itatu nibura ari kumwe na nyina bafunze, ashobora kuvanwa mu igororero agashyikirizwa umuryango we cyangwa inzego zibishinzwe kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo kurererwa mu muryango.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, ingingo yaryo ya 19 ivuga ko umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono.
Umwana wese afite uburenganzira bwo kwitabwaho no kurindwa n’ababyeyi be kandi aho bishoboka akabana na bo.
Nta mwana ugomba gutandukanywa n’ababyeyi be atabishaka, keretse iyo ubutabera bwemeje ku buryo bukurikije amategeko akoreshwa muri urwo rwego, ko iryo tandukana rifitiye umwana akamaro.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *