Abanyamadini bavuze ko hakiri imbogamizi mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu madini
Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

Ihuriro ry’Impuzamiryango ihuriweho n’amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika mu Rwanda, (RIC) ryagaragaje ko mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge hakirimo imbogamizi zishingiye ku nyigisho z’ubuyobe zikiri mu madini ndetse n’ubuhanuzi bupfuye.
Byatangajwe na Visi Perezida wa Mbere wa RIC, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, wagaragaje ko nubwo amadini n’amatorero agira uruhare muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, hakiri imbogamizi zishingiye ku nyigisho z’ubuyobe zikigaragara muri amwe mu matorero.
Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Mata 2025, ubwo Ihuriro ry’Impuzamiryango ihuriweho n’amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika mu Rwanda (RIC) ryagiranaga ibiganiro n’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.
Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko abanyamadini n’amatorero bagira uruhare mu bikorwa bigamije ubumwe n’ubwiyunge, komora ibikomere no kongera kubanisha Abanyarwanda binyuze muri gahunda zitandukanye.
Muri zo yagaragaje ko harimo nka gahunda ya Mvura Nkuvure, ihuza abagifite ibikomere n’ababahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakabasha gukira, Inshuti Nyanshuti igamije gushimira abarinzi b’igihango bagaragaje ubutwari bagahisha Abatutsi muri Jenoside, guhana imbabazi no kuzisaba ndetse n’izindi zinyuranye zikorwa mu madini anyuranye.
Yavuze ko nubwo bimeze bityo, hakiri imbogamizi zitandukanye zigikoma mu nkokora gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge zishingiye ahanini ku nyigisho z’ubuyobe.
Ati “Dukunze guhura n’inzitizi zitandukanye muri iyi gahunda y’ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge, zimwe muri zo ni inyigisho z’ubuyobe zikunze kugaragara muri amwe mu madini n’amatorero atari na menshi ariko umukobwa aba umwe agatukisha bose kandi n’agatotsi kaguye mu mata karayangiza. Izo nyigisho dukomeza kurwana nazo ariko ni inzitizi ikomeye.”
Yakomeje ati “Hari ibibazo by’ubukene, imyumvire itari myiza ikomeza kuzamurwa, ubuhanuzi n’izindi nyigisho. Hari bamwe batanga ubuhanuzi n’inyigisho ziteranya, zigasenya ariko hakaba n’amikoro make.”
Depite Kayisire Therence yabajije icyo abanyamadini bakora mu guhangana n’inyigisho z’ubuyobe ndetse n’ubuhanuzi bupfuye, abanyamadini bagaragaza ko ari inzitizi ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Depite Sibobugingo Gloriose, yasabye abanyamadini kugira icyo bakora ku bantu bagize ubuhanuzi bupfuye nk’ubucuruzi kuko usanga bayobya abaturage.
Depite Mushimiyimana Lydia ati “Akenshi usanga abo bantu bari mu murongo uhabanye n’uw’igihugu gifite, nk’urugero umuntu akavuga ngo Kwibuka ni ukuzura akaboze, Imana yantumye ngo mbabwire ko Kwibuka bitemewe. Ese abo bantu hari uburyo bajya bahanwa mu itorero, hari ababa barashyikirijwe ubutabera? Kuko usanga abantu batinya amatorero no kurusha uko batinya amategeko asanzwe.”
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yagaragaje ko ubumwe n’ubwiyunge ari inshingano ya buri munsi y’abanyamadini.
Ati “Ni umuhamagaro muri iyi mirimo yacu ya buri munsi. Ntabwo mu madini hashobora gushira icyumweru hatabayeho igikorwa kijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Navuga ko ari igikorwa cyacu cya buri munsi, turi abafatanyabikorwa beza ndetse twananyuzwamo ubutumwa kandi bukagera kure.”
Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Aba- Presbytérienne mu Rwanda, Rev. Julie Kandema, yagaragaje ko amadini agira uruhare mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge kandi bitanga umusaruro.
Basabye ko hajyaho ihuriro rya Leta n’amadini ryita ku bumwe n’ubwiyunge
Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko abanyamadini bifuza ko bashyirirwaho ihuriro ribahuza na Leta kandi rihoraho rigamije gusuzuma no kugenzura ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.
Yagize ati “Turifuza ko bishobotse hajyaho ihuriro rya Leta n’amadini kugira ngo ryite kuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge. Byaba binyuze muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda cyangwa n’ahandi byanyura ariko hakabaho ihuriro ryaba rihoraho risuzuma ubumwe n’ubwiyunge.”
Basabye kandi ko habaho ubusesenguzi bwimbitse ku birebana n’ibikidindiza ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’uruhare abanyamadini bakwiye kubigiramo.
Abanyamadini kandi bagaragaje ko byari bikwiye ko hashyirwaho imboni y’ubumwe n’ubwiyunge mu madini n’amatorero igakorana bya hafi na MINUBUMWE.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu 2020 yagaragaje ko igipimo cy’ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 94,7%. Bisobanuye ko hakiri icyuho cya 5,3% kibura kugira ngo bugerweho 100%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *