skol

Abanyarwanda 71% ntibasura ingoro ndangamurage z’u Rwanda

Yanditswe: Monday 29, Dec 2025

featured-image

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco ku murage ndangamuco w’u Rwanda, bwagaragaje ko Abanyarwanda 71% badasura ingoro ndangamurage z’u Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda 61% bazi ingoro ndangamurage z’u Rwanda, 39% batazizi mu gihe abazisura ari 29% gusa.

Umubare w’abasura ingoro ndangamurage wariyongeye bava ku 257.855 bariho mu mwaka wa 2023/2024 barimo Abanyarwanda 85%, bagera ku 263.061 mu 2024/2025.

Raporo y’Inteko y’Umuco igaragaza ko abo abatuye mu gice cy’umujyi bangana na 38.10% mu gihe abatuye mu gice cy’icyaro bari ku kigero cya 23.80%.

Umujyi wa Kigali uza imbere mu basuye Ingoro Ndangamurage ku kigero cya 45.9%, Intara y’Amajyepfo ku kigero cya 41.7%, Amajyaruguru ku kigero cya 25.8%, Uburasirazuba ku kigero cya 23.7% mu gihe Intara y’Iburengerazuba ari yo iri ku ijanisha ryo hasi rya 13.8%.

Ku bijyanye n’imyaka, urubyiruko rwaje ku isonga mu basuye ingoro ndangamurage, aho abari hagati y’imyaka 15 na 25 bari ku kigero cya 35.1% mu gihe abafite imyaka 50 kujyana hejuru ari bo bazisuye ku kigero cyo hasi cya 27.8%.

Inteko y’Umuco ivuga ko kuba abasura ingoro ndangamurage ari urubyiruko bigaragaza uruhare rw’amashuri mu kuzisura, kuko mu bazisura abenshi ari abari mu mashuri baza mu matsinda.

Mu ngoro zasuwe, Ingoro y’Abami (mu Rukari) yaje ku mwanya wa mbere kuko yasuwe ku kigero cya 38.9%, Ingoro y’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda iri i Huye, isurwa ku kigero cya 35%, Ingoro Ndangamurage yo Kwigira isurwa ku kigero cya 5.50%, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda ku kigero cya 4.90%, Ingoro y’Ubuhanzi n’ubugeni ku kigero cya 3.70%, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ku kigero cya 3.30% na ho Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije yasuwe ku kigero cya 3%.

Mu mpamvu zagaragajwe zituma Abanyarwanda badasura Ingoro z’Umurage 42.7% bagaragaje ko ari ikibazo cy’ubukene, 29.6% bagaragaje ko ari ikibazo cyo kutazimenya, 9.6% bagaragaza ko ari ukubura umwanya, abangana na 7.5% bavuze ko ziri kure y’aho batuye, 7.1% bumva bitabareba mu gihe 3.5% ari izindi mpamvu.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ingoro z’umurage umunani hirya no hino mu gihugu. Ibiciro byo kuzisura ku Umunyarwanda mukuru yishyura 2.000Frw, umunyeshuri ufite ikarita y’ishuri yishyura 1.000 Frw na ho abanyeshuri baje ari itsinda kuva kuri 20 kuzamura bakishyura 500 Frw buri wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa