Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), cyagaragaje ko abantu bakwiye kwirinda kurya inyama z’inkoko zibazwe ako kanya.
Byagarutsweho n’Umukozi wa RICA ushinzwe Kugenzura Isuku n’Ubuziranenge n’akato k’Ibikomoka ku Matungo, Dr. Gaspard Simbarikure.
Yasabye abantu ko bakwiye guhindura imyumvire yo kumva ko barya inyama z’inkoko zibazwe bareba kuko zitaba zujuje ubuziranenge.
Ati “Abantu barya inyama z’inkoko haba mu mahoteli, mu tubari n’ahandi ni uko ibyo bamenyereye by’uko inkoko uza bakayibaga uri kureba bikwiye guhinduka.”
Yakomeje ati “Bikwiye guhinduka kubera ko inkoko babagiyeho kimwe n’izindi nyama babagiyeho ntabwo ari inyama ziba zifite ubuziranenge bukenewe kuko ubundi inyama iba igomba kuba ibazwe ikabanza ikanabikwa mu bukonje bwategetswe mu gihe nibura cy’amasaha 24 ni bwo umuntu aba ariye inyama nziza.”
Yavuze ko umuntu ugiye kugura inyama z’inkoko cyangwa izindi, akwiye kubanza kubaza n’icyemezo cy’uko zakorewe igenzura n’umuganga w’amatungo wemewe.
Ati “Icyo umuntu yakabajijje ni ukuvuga ngo izi nyama ugiye kumpa, izi nkoko wazivanye ku ibagiro zagenzuwe? Nyereka icyemezo cya veternaire (umuganga w’amatungo) wazigenzuye kuko ni uburenganzira bw’umukiliya.”
Umugenzuzi w’inyama ku ibagiro ryo mu Karere ka Burera, Niyogisubizo Benitha, yavuze ko iyo babaze inyama ku ibagiro babanza no kugenzura ubuziranenge bwazo.
Ati “Batuzanira inkoko tukazibaga, tukazitunganya, tukazisuzuma tukazohereza ku isoko zifite isuku ihagije kandi zujuje ubuziranenge. Inama nabagira nk’abaturage babagira inkoko mu rugo nabagira inama yo kuza ku ibagiro tukababagira n’abafite utubari bagura inkoko mu masoko nabagira inama yo kujya bagana ibagiro tukababagira.”
Muri ibi bihe inyama z’inka zikomeje guhenda, Abanyarwanda barya inyama z’inkoko bakomeje kwiyongera cyane ko usanga zisa n’izihendutse ugereranyije n’izindi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *