skol
fortebet

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: Monday 03, Jul 2017

Sponsored Ad

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo (RFPU II) Juba, ku itariki ya 27 Kamena bitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), abayitabiriye baboneraho umwanya wo guherwamo ubutumwa bwo kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Amakipe yitabiriye iri rushanwa ni iy’u Rwanda (RFPU II), Ikipe y’abari n’abategarugori ya UNMISS, (...)

Sponsored Ad

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo (RFPU II) Juba, ku itariki ya 27 Kamena bitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), abayitabiriye baboneraho umwanya wo guherwamo ubutumwa bwo kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Amakipe yitabiriye iri rushanwa ni iy’u Rwanda (RFPU II), Ikipe y’abari n’abategarugori ya UNMISS, amakipe 3 y’ abari n’abategarugoribari bavanywe mu byabo n’intambara bari mu nkambi (Poc I,II, III), amakipe 2 y’abapolisi bakomoka mu gihugu cya Nepal, iy’abashinwa, n’iy’abakomoka muri Ethiopia.

Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wayo wa mbere aho yatsinze iya Ethiopia ibitego 3 kuri 1, ikurikizaho iya Nepal nayo iyitsinda 2 kuri 1. Umukino wa nyuma ukaba uzahuza ikipe y’u Rwanda n’iy’ abavanywe mu byabo n’intambara bari mu nkambi PoC1.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubu bukangurambaga ku gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuyobozi wa Polisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yahamagariye abapolisi bari kubungabunga amahoro muri icyo gihugu n’abakuwe mu byabo n’intambara gukorera hamwe bakarwanya iryo hohoterwa.

CP Munyambo yavuze ko ubu bukangurambaga butuma habaho kwiyumvanamo no gukorana neza hagati y’abapolisi babungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo n’abavanywe mu byabo n’intambara bashinzwe kurinda.

Yaravuze ati:” Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikwiye gucika, cyane cyane hano mu nkambi kuko rikunda kuhaboneka, turizera ko rizacika ryaba ryo n’ibindi byaha bihakorerwa, tuzarushaho kwigisha abantu ububi bwaryo n’uruhare rwa buri muntu ngo rihashywe.”

Yakomeje avuga ati:’Imikoranire myiza hagati y’abapolisi babungabunga amahoro hano n’abavanywe mu byabo n’intambara igaragarira mu mikino nk’iyi kandi ni ingirakamaro kuko ihuza abantu bakanaganira ku biba bibugarije nk’ibi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Ubu bukangurambaga bwari bwanitabiriwe na Girmay Gebrekidan ukorana bya hafi na CP Munyambo, abayobozi n’abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) n’abakuwe mu byabo n’intambara yabaye muri Sudani y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa