skol
fortebet

Dosiye z’Abapolisi barashe abarenze ku mabwiriza ya Covid-19 zarangiye gute?

Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi bafatiwe mu bikorwa byo kwica bamwe mu baturage bazira ko barenze ku mabwiriza yo kwrinda Covid-19 bagejejwe mu butabera kandi ko bamwe muri bo bamaze gukatirwa n’inkiko.

Sponsored Ad

Mu gihe gishize ubwo u Rwanda rwari mu nkubiri yo guhangana n’icyorezo COVID-19,humvikanye abapolisi bakoresha imbaraga z’umurengera mu gutegeka rubanda kuyubahiriza.

Ni uburyo butakiriwe neza na benshi batumvaga ukuntu hari abapolisi bashakira umuti mu kubica nyamara n’icyorezo ubwabo kiri kubajujubya.

Mu ijoro ryo kuwa 30 Kanama 2020 ahagana saa mbiri n’igice z’umugoroba nibwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID- 19 nibwo Nsengiyumva Evariste yarashwe n’umwe muri abo bapolisi.

Nsengiyumva Evariste, yari umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.

Si aha gusa, kuko no muri Rulindo Umupolisi yarashe umuturage wari ufatiwe mu kabari aramwica.

Muri Nyanza naho, muri Guma mu Rugo ya mbere, abapolisi barashe abaturage babiri, bivugwa ko harimo n’umusilikali, bakaba bari kuri moto, babahagaritse bashaka gukomeza barabarasa bagwa aho.

Icyo gihe Polisi yavuze ko iri gukora iperereza kugira ngo hamenyekanye uko Byagenze.

Umuryango wifuje kumenya uko dosiye y’abapolisi bavuzweho kurasa aba baturage igeze Umuvugizi wa Polisi, CP Jon Bosco Kabera awutangariza ko bakurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko polisi itigeze ihagarika iperereza kuri aba bakozi bayo barashe abaturage ndetse bamaze kugezwa imbere y’ubutabera.


Abinyujije mu butumwa bugufi yoherereje umunyamakuru w’umuryango, yavuze ko umupolisi ukwekwaho kurasa umuturage mu karere ka Nyanza yajyanywe mu butabera, ubu aracyaburana kuko (case iri mu rukiko).

Undi mu Polisi bivugwa ko yarashe umuturage nawe i Rwamagana, ubu yakatiwe burundu, afungiye muri gereza ya Rwamagana iri i Nsinda.

CP John Bosco Kabera nta cyo yavuze ku kibazo umunyamakuru yari yamubajije kijyanye n’indishyi cyangwa ubufasha buhabwa umuryango wabuze umuntu wabo arashwe n’umupolisi.

Icyakora itegeko rivuga ko mu gihe cyose hatabayeho kuregera indishyi, Urukiko ruhitamo kubyihorera. Gusa nanone umuntu ashobora kuregera iyo ndishyi yisunze urubanza rwaciwe kandi ighe icyo ari cyo cyose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa