skol

Abaturiye ikimoteri cya Nduba bazahozwa na nde?

Yanditswe: Monday 15, Dec 2025

featured-image

Abaturage baturiye ikimoteri cya Nduba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, bakomeje gusaba ubufasha bwo kwimurwa, kuko uretse kuba gishobora kubatera indwara n’inzu zabo zangiritse kandi batemerewe gusana.

Bafite ubwoba bwo kugwirwa n’inzu babamo nyuma yo gusenyerwa n’imvura bakabuzwa gusana, dore ko bamaze imyaka igera kuri itanu babwiwe agaciro k’imitungo yabo ngo bahabwe ingurane bahimuke, bagategereza ariko bakavuga ko amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bagaragaje kenshi ko iki kimoteri gishyira ubuzima bwabo mu kaga kubera umunuko w’imyanda yacyo ubatera indwara n’ibindi bibazo, basaba Leta kubakemurira iki kibazo bakimurwa.

Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko noneho ubu ikibahangayikishije cyane ari uko batinze guhabwa ingurane ngo bahimuke, imvura ikaba igwa ibikorwa byo kuvugurura iki kimoteri bikabateza isuri itwara imyaka yabo, bikanabasenyera inzu, isaha n’isaha zikaba zabagwira.

Mukanyandwi Thérèse yagize ati: ‘‘Hashize imyaka itanu dutegereje, bakatubwira ngo nitugende bazadusinyisha. […] Ubu nta kintu rwose twakora, inzu zacu zarasenyutse ntabwo twasana ntabwo babitwemereye.’’

Ibi kandi bishimangirwa na Rukiramakuba Théoneste na we uri mu babariwe kuzahabwa ingurane, ubu akaba asaba ko nibura niba Umujyi wa Kigali ubona iyo ngurane izatinda, bakwemererwa bakavugurura inzu zabo kugira ngo zitazabagwira zikabatwara ubuzima kuko zikomeje gusenywa n’ibiza.

Mushimiyimana Josiane na we uri mu bategereje guhabwa ingurane, yanakomoje ko kubera kutemererwa kugira icyo bakorera mu butaka bwabo babwirwa ko bagiye kwimurwa none imyaka ikaba igera kuri itanu bategereje, bibateza indwara zituruka ku gukoresha amazi mabi kubera kutemererwa kubaka ibikorwaremezo bibegereye birimo no kugeza amazi mu gace batuyemo.

Ati: ‘‘Nk’ubu abandi bafashe amazi, twe twababajije n’ikibazo cy’amazi. Njye narabibabajije ndababaza nti ‘Ese muratwemerera dufate amazi?’ Baratubwiye ngo ntabwo bishoboka kubera ngo twebwe tuzishyurwa. Ubu tuvugana amazi tuyavoma ahantu bita Nyaburoro ku gishanga hasi, ni amazi atemba hasi mu miferege ni ho tuvoma nta buziranenge yujuje.’’

Aba baturage bahuriza ku kuba bamaze imyaka itanu babariwe ngo bahabwe ingurane bigatuma batemererwa kugira ibikorwa by’iterambere bakorera mu gace batuyemo, byarabasubije inyuma mu iterambere ryabo mu buryo bukomeye kuko uwakabaye yarakoreye nk’ibikorwa by’iterambere mu butaka bwe ubu aba afite aho yigejeje akikura mu bukene.

Mu 2021 ni bwo hatangiye igikorwa cyo kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba ngo bahabwa ingurane, ndetse muri Mutarama 2025 Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yabwiye abadepite ko Umujyi wa Kigali uzaha ingurane abaturage bose baturiye iki kimoteri, mu mezi atarenze atandatu. Kuva icyo gihe abivuga kugeza ubu nta kirakorwa.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, aherutse gutangaza ko nubwo ayo mezi yarenze, abatarahabwa ingurane ngo bimuke ahari ikimoteri cya Nduba bazwi kandi hakiri gukorwa ubuvugizi ngo iboneke, kuko bidakorwa n’Umujyi wa Kigali gusa.

Ati: ‘‘Dukomeza gukorana n’inzego zitandukanye kuko ntabwo tubikora nk’Umujyi wa Kigali twenyine, kugira ngo iyo ngurane ikomeze iboneke kandi bose ibagereho.”

Yavuze ko aba baturage baturiye kiriya Kimoteri cya Nduba rero by’umwihariko bo banatangiye guhabwa iyo ngurane, ndetse abatararangira na bo babazi, kandi “dukomeje gukora ubwo buvugizi kugira ngo bose ingurane ibagereho, cyane cyane ko na guverinoma muri rusange icyo ari igikorwa ifite ku mutima.’’

Uretse kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, aherutse gutangariza abadepite ko ibikorwa byo kuvugurura Ikimoteri cya Nduba bizasozwa mu mpeshyi ya 2026.

Ni muri gahunda ihamye yo guteza imbere imijyi mu Rwanda, igamije kwimakaza isuku n’isukura binyuze mu kunoza imitunganyirize y’imyanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa